19 baguye mu gitero cyibasiye ibiro by’Umukuru w’igihugu

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2025, abitwaje intwaro bagabye igitero ku biro by’Umukuru w’igihugu i N’Djamena habaho kurasana n’abaharinda, amakuru akavuga ko mu bateye 18 bahaguye ndetse n’umusirikare umwe w’igihugu.

Umwe mu batuye aho mu murwa mukuru wa Tchad, N’Djamena, yabwiye BBC ko urusaku rw’amasasu rwari rucyumvikana mu ma saa tatu n’igice z’ijoro, gusa ubuyobozi bukaba bwatangaje ko ubu hagarutse ituze.

Iby’icyo gitero byanemejwe n’umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad, Abderaman Koulamallah, ndetse abateye bikavugwa ko bari Abakomando 24, bikekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, nubwo mbere habanje kuvugwa ko bari abantu basaritswe n’ibiyobyabwenge.

Inkuru Wasoma:  ADF yishe abantu 21 mu cyumweru kimwe

Minisitiri Koullamallah yavuze kandi ko ubwo icyo gitero cyabaga, Perezida Mahamat Idriss Deby Itno wa Tchad yari mu biro, ariko ngo ntacyo yabaye.

Iki gitero cyabwe nyuma y’iminsi mike amasezerano hagati ya Tchad n’ingabo z’u Bufaransa ahagaze, ndetse ingabo za Tchad zigafata ibirindiro iz’Ubufaransa zari zirimo, kuko Tchad yemeje ko ubu ifite ubushobozi bwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba ikunze kwibasira akao gace.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved