Umugaba Mukuru w’igisirikare cy’umutwe wa M23 (ARC), Gen. Sultani Makenga, yateguje abayoboke b’uriya mutwe ko uyu mwaka wa 2026 uzarangwa n’akazi gakakaye, mu gihe urugamba rwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rukomeje.
Makenga yabiteguje abo bayoboke ku wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza, mu nama abayobozi bakuru ba AFC/M23 bagiranye n’abayoboke bayo bo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni inama yabereye mu mujyi wa Bukavu.
Makenga yashimye abayoboke ba AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo ku bw’akazi gakomeye bamaze gukora, ariko abibutsa ko intambara bamaze imyaka ine batangiye igikomeje.
Ati: “Turacyari mu ntambara, nimwitware nk’aho mukiri ku rugamba. Nimube indahemuka, murangwe n’ikinyabupfura kandi mitware nk’abiteguye kwitanga. Nimukitware nka bamwe mu bayobozi basigaye i Kinshasa, cyangwa nk’aho igihugu cyose cyamaze kubohorwa.”
Gen. Sultani Makenga by’umwihariko yagaragaje ko urugendo rwo kubohora RDC ihuriro AFC/M23 ririmo rukiri rurerure kandi rukaba rusaba imbaraga nyinshi.
Ati: “Inzira iracyari ndende kandi irasaba kwiyoroshya, kwiyemeza ndetse n’inshingano. Urugendo mbabwira ni urugendo rusaba imbaraga nyinshi, kandi izo mbaraga ni mwebwe, ni twebwe, ni abari hano bahisemo guhaguruka ngo babohore igihugu cyacu.”
Makenga yashimangiye ko buri wese aho ari ho hose agomba kumva ko “kubohora igihugu cyacu n’abaturage bacu bisaba intego n’umurava.”
Yunzemo ko 2026 ari umwaka uzarangwa n’akazi gakomeye, ati: “Umwaka wa 2026 uzaba umwaka w’akazi gakakaye, umwaka uzadusaba kuba abashishozi, abanyamurava no kuba umwe mu guhangana n’ibidutegereje.”
Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa na we yasabye abayoboke bayo gufata inshingano, abibutsa ko muri AFC/M23 nta bafana cyangwa inkomamashyi zigomba kuhaba.
Yavuze ko buri wese agomba kwiyemeza no gukora ibyo asabwa, mu rwego rwo kuzana impinduka.
Ati: “Niba turimo kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ntitwitware nk’ubutegetsi bwa Kinshasa. Nitwitware bitandukanye. Ntituri hano ku bwo kwigwizaho ubukire. Muri abagaragu, nimugume kuba abagaragu. Abagaragu b’abanye-Congo, abagaragu b’abandi, abagaragu ba Congo nk’igihugu.”
Nangaa kandi yabasabye kurangwa n’ubumwe, kuko bemeye guhuriza hamwe amaraso yabo, kwitangira abandi no kuva mu butengamare barimo bakajya kubaho ubuzima bugoye.