35% by’abakora uburaya bafite Virusi itera SIDA

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko nubwo bishimira ko Virusi itera SIDA igenda igabanuka ariko hari icyiciro gihangayikishije cy’abakora uburaya kuko 35% muri bo bafite ubwandu.

Nubwo bimeze bityo ariko ngo hari intambwe yatewe kuko bavuye kuri 50% mu myaka 10 ishize.

Avuga ko impamvu ari bo bagaragaraho ubwandu cyane bijyanye n’uko batitabira gahunda z’ubwirinzi harimo ikoreshwa ry’agakingirizo ndetse aba ngo bakaba banagaragaraho cyane indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse bakanagerwaho n’indwara z’ibyorezo nka MPOX.

Yagize ati “Dufite icyiciro kigomba kwitabwaho, imibare nabonye muri iki gitondo ni uko abakora uburaya ari bo bibasiwe cyane na Virusi itera SIDA ku kigero cya 35% ugereranyije na 50% mu myaka 10 ishize.”

Akomeza agira ati “Ibi bijyanye no kudakoresha inzira z’ubwirinzi nko gukoresha agakingirizo ndetse ku buryo ari na bo bagaragaraho indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse bakagerwaho n’indwara z’ibyorezo nka MPOX.”

Minisitiri Nsanzimana avuga ko ugendeye ku mibare y’abanduye indwara ya MPOX mu Rwanda, umubare munini ari abakomoka mu Karere ka Rubavu ndetse ibimenyetso bikaba bigaragaza ko bihurirana n’urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka yinjira mu Gihugu inyuze ku bakora uburaya.

Umwe mu bakora uburaya mu Murenge wa Rwempasha avuga ko kenshi abakiriya yakira cyane cyane urubyiruko baba bifuza ko bakorana imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Avuga kandi ko n’abakiriya b’abanyamahanga bashukisha urubyiruko rukora uburaya amafaranga menshi kugira ngo bakore imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Yagize ati “Kuba duturiye umupaka na byo byongera ubwandu bitewe n’abanyamahanga duturanye, ntuba uzi uko ahagaze akaza ashukisha amafaranga menshi cyane urubyiruko kugira ngo mukore imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Mugenzi we wo mu Murenge wa Rukomo avuga ko iyo abwije ukuri umukiriya ntabyemere amureka ariko nanone akamugira inama yo guhita ajya kwa muganga gufata imiti imurinda kwandura.

Inkuru Wasoma:  Umugabo w’I Kayonza bamuserereje ko ari kurera abana umugore yazanye ahita yicamo umwe abonye bidahagije yiyambura ubuzima

Ati “Abakiriya baratandukanye, hari uwo ubwiza ukuri ku buzima bwawe ariko agahatiriza. Iyo bibaye rero nanone umugira inama yo guhita ajya kwa muganga gufata imiti imurinda kwandura kuko natwe dufite uruhare mu kurinda ubwandu bushya.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nubwo umubare w’abandura Virusi itera SIDA ku munsi wavuye ku bantu 25 ukagera ku bantu hafi 10 ariko hakenewe kugira igikorwa kuko abenshi bandura ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 20.

Ivuga kandi ko ku bantu 100 bapfa ku munsi, bahaba harimo barindwi bazize SIDA.

Mu rwego rwo kugabanya ubwandu bushya, Minisiteri y’Ubuzima yihaye gahunda ko mu mwaka wa 2030 nibura abantu 95% bazaba bazi uko ubuzima bwabo buhagaze kuri Virusi itera SIDA, muri bo 95% bagaragayeho ubwandu bagafata imiti neza ku buryo 95% baramutse bafata imiti, Virusi yaba itakibagaragara mu maraso.

Umukozi w’Umuryango nyarwanda ufasha abafite Virusi itera SIDA (ANSP+), Nizeyimana Jean Marie Vianney, avuga ko iyi ntego izagerwaho kuko n’iy’ubushize y’abantu 90% kuba bazi uko bahagaze ku bijyanye na Virusi itera SIDA yagezweho kandi abantu benshi bakaba batangiye kubyumva.

Avuga ko ariko hakwiye gushyirwa imbaraga mu bakora uburaya kugira ngo batanduza benshi.

Yagize ati “Niba abandi duhagaze kuri 3% abakora uburaya bakaba bari kuri 35% birasaba imbaraga nyinshi cyane cyane ubukangurambaga kuko bakwanduza benshi. Ikindi ariko n’abantu barusheho gufata ingamba zo kwirinda ariko no mu gihe bacitswe bihutire ku bigo Nderabuzima bafate imiti ituma batandura.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved