IBANGO RY’IBANGA Igice cya 1 Episode 31| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w’amaganya

PAPA WANJYE YARAKOMEJE ARAMBWIRA ATI” RANDRI mwana wanjye. JESSICA ariko abibaza atazi ko abo ari kubaza tuziranye, kuko abo basore bari CHAMELEON ndetse na LEE ubanza bari bamaze kumvumbura kare. Nuko ngiye kugira icyo mvuga LEE ahita avuga,

LEE: hari umuntu ukudutumyeho ngo arashaka ko muganira.

NJYE: uwo muntu ninde se ko nta muntu tuziranye hano muri aka gace?

CHAMELEON: ubuse ushatse kuvuga ko ntamukunzi ufite hano muri iyi company?

NJYE: nta mukunzi mpafite genda umubwire ko ntamuzi.

LEE: nyamara umukuru w’ibitaro aragutegereje kandi yatubwiye ko tugomba kugucunga wasohoka tukakubwira ko agushaka kuko ashaka ko muganira none twari tubonye musohotse tugira ngo ntago iby’inama bibareba ibikurikiyeho ubundi tuza kukureba.

Lee yamaze kumbwira gutyo mpita nicinya icyara, nshimira Imana ko LEE na CHAMELEON batamenye uwo ndiwe, ubundi mpita numva ari DIVA uri kunshaka, mpita ndeba JESSICA mwicira akajisho, ndamwegera mwongorera mubwira ko ngiye kureba  DIVA, kandi ko ntaratinda abe agiye mu cyumba cye 5N46 ubundi ndaza kumusangayo, nuko lee na chameleon bahita bajya imbere, nanjye ngenda mbakurikiye, na Jessica akata mu ruhande twari twaturutsemo tuva muri hotel, ariko ndebye ba LEE ahantu bari kunjyana nkabona haterekera ku bitaro, mbabajije bambwira ko tutagiye ku bitaro kuko umukunzi wanjye yantegerereje hejuru ku gasongero kinyubako ya hotel, nuko turagenda tuzengurutse tutanyuze ahoi JESSICA yanyuze tuba tugarutse kuri hotel, chameleon ahita afungura essanser twinjiramo, akanya ku mubare wa nyuma wo hejuru kuburyo essancer yari iratugeza hejuru aho inyubako irangirira, nuko dutangira kuzamuka ntawe uvuga, ubona ko banyubashye cyane kandi batanzi, ntibyatinda tuba tugezeho essanser irahagarara, nuko duhita tuvamo ubundi tubona ama escarie azamuka hejuru yinyubako yose, tuyazamukaho, chameleon imbere na lee inyuma, mu kugera hejuru ntungurwa no kubona ukuntu hari hameze, kuko hari hateguye neza hateguye kuburyo umuntu yahasohokera, ndetse ukaba uri kwitegereza umugi wose wa KENTI uri munsi y’ibirenge byawe, icyo ubona iruhande rwawe ari izindi nyubako zireshya na hotel yaba LEWIS gusa hakurya, ariko mu kuhagera mbona nta muntu uhari kandi bari bambwiye ko ariho DIVA yari antegerereje, mu gihe ngiye kubabaza numva LEE anturutse inyuma ahita amfata umunigo, nuko ahita atangira kumbwira arimo kuniga cyane kuburyo nari hafi kubura umwuka,

LEE: ubwo rero wari uziko tutazakubona wa mujyinga we? Watwiciye afande uziko tutazabaho nyuma y’urupfu rwe? Ubungubu ugiye kuryoza ibyo wakoze byose kandi mu kanya gatoya hepfo iriya bagiye kubona umurambo wawe kuko njye ubwanjye ngiye kukujugunya epfo iriya.

CHAMELEON: mwana ubu se wari uziko ntazihorera kubyo wasize unkoreye wowe naya ndaya yawe? Nonese koko wari uziko ari ibintu uzakora bigahera? Yewe ubu ndumva nta kindi nakora gusa uretse kuguseka, njye nta n’ikintu ndirirwa ngukoraho kuko LEE we ubwe arakwihanira kuko umujinya wamuteye uraza kukwiyicira, turabizi ko wagiye ukaba umwana m’urugo kandi biragaragara cyane, rero ntiwirirwe uta umwanya wawe ushaka kurwana kuko imirwanire yo twakurenzeho kujya kure, rero urabeho nta magambo menshi dufitanye.

Chameleon yamaze kumbwira gutyo ndaseka cyane, LEE akomeza kuniga kuburyo yashakaga ko nshiramo umwuka akabona kunjugunya hasi ku butaka, ariko njye nkomeza guseka cyane kubera ko ukuntu umuntu atekereza abandi ntago aba aribyo, ndetse mu buzima bwacu twagakwiye kwitekerezaho ubwacu mbere yo gutekereza ku bandi, chameleon ndimo guseka yambajije ikintu ndi guseka nanga kukimubwira, kuko ntashakaga ko bamenya ibijyanye nanjye, ikintu ntashakaga kubabwira nuko, buri gitondo iyo nabyukaga mvuga ngo ngiye mukazi mu mirima, nageragayo ubundi nkabanza guterura amajerekani menshi cyane yamazi ubundi nkazenguruka imirima yose abantu bazi ko nasaze ariko njye nkabikora mu buryo bwo kugorora ingingo zanjye, noneho mu kazu njye na JESSICA ndetse na MARTHE twugamagamo izuba nari naramanitsemo imifuka izirikiye ku biti bikomeye, nshyiramo imicanga kuburyo nitorezagaho ingumi n’imigeri ndetse n’inkokora ntibagiwe amavi, buri munsi akaba ariko kazi kanjye mbere yo kwandika no gusinyira abakozi baje mu kazi, nuko nyuma yo guseka bikabacanga kuburyo LEE yabaye nkundekuyeho gatoya, mpita mvuga nti,

NJYE: mwana chameleon naw lee, mwagiye mureka ubwana koko?

LEE: ngo ubwana? Noneho uri kubona hano twaje gukina no guseka? Ubu urareba ukabona nta kintu turagutwara se buriya?

NJYE: oya ntago ari ibyo mvuze, icyo nshaka kuvuga ni, ese buriya ko mbona mugifite imyumvire yo kumuhanda, ubungubu impinduka mufite ni izihe? Ubu amafranga yose mwakoreye kuva twatandukana mu myaka 6 ishize, aho kwirirwa muhenye mu bibuno by’abandi ngo ni aba boss, ntago muba mumaze gutera imbere?

CHAMELEON: ngo amafranga twakoreye? Ayo wagiye utwibye se? uretse kuvuga gutyo se ubundi wowe wanatwibye ni iki wagezeho ko twabonye ufite umugore ugenda uherekeje nkaho ari nyoko?

NJYE: yewe umva nta kintu mfite cyo kuvugana namwe, kuko iteka igihe cyose ugiye kwihorera, uzajye utegura mva ebyiri iyawe niy’umuntu ugiye kwihoreraho, bityo kuva uyu munsi ntago nshaka kuzongera kubonana namwe, kandi murabeho.

Namaze kuvuga gutyo chameleon na lee baraseka cyane, ariko njye mbivuga nari nkomeje kuko ntago nashakaga gukomeza guhura n’abantu batamfitiye umumaro mu buzima bwanjye kandi nifitiye imishinga myinshi y’iterambere kandi impangayikishije, uretse nibyo kandi abavandimwe banjye bo k’umuhanda nari nababonyeho intege nke cyane zo kwiyemera mpita mbona ko nta kintu bashoboye, mu gihe bibwiraga ko mperuka gukubita imigeri n’ingumi nkiri ku mihanda, ntago bari baziko mperutse kuyikubita mu minsi 2 yashize, nuko mpita nkubita LEE umutego ahita agwa hasi abanza impanga, na chameleon ashatse kuza mukorera nkibyo nkoreye lee, agwa hasi abanjije umutwe winyuma, gusa n’ubundi ibyo byari ibisanzwe, ahubwo nabikoraga k’umuvuduko wihuse kurusha uw’isasu nyine bigaragara ko nari narakoze, kuko niyo wakwiga imirwanire gute, uretse n’imirwanire n’ibindi bintu byiza byose washobora gukora, iyo utabikora vuba nta kintu bimara, ndaguha nk’urugero iyo uri umusore uzi kwikorera, barangiza bakagutuma kwikorera imizigo k’umuhanda ukagenda ukikorera ibiro 200 ariko ukagenda gake cyane, uwagutumye iyo akomeje kugutegereza akakubura ararambirwa akajya atumayo abandi, cyangwa se iyo ukora nko mu kabari nka mucoma, ukaba uzi kotsa inkoko cyangwa urukwavu neza kurusha abandi bantu bose, ariko utazi gukora vuba kuko ababishaka mu minota 30 bakabibona nyuma yamasaha abiri, ibyo bituma bakuvaho ubundi bakajya kwishakira ubagirira vuba kuko baba bafite ibindi byo gukora.

Inkuru Wasoma:  IBANGO RY'IBANGA Igice cya 1 Episode 38| Uko amaraso yacu yabaye umusozi w'amaganya.

Bityo ikintu cyatumye lee na chameleon bibona hasi mu kanya gato nkako guhumbya ntago ari uko ibyo nkoze batabishobora ahubwo nuko nabikoze vuba byihuse, ndetse nkabarusha umuvuduko kuko iyo bari kuba babibonye bari kuwusimbuka ubundi bakanyica, nyuma yo kubakubita gutyo numvise bidahagije, ahubwo nashakaka kubakubita nabi cyane kuri rwa rwego barajya mu bitaro, noneho njye na JESSICA tukava muri iyo company kumunsi ukurikiyeho tutongeye kubonana, ndetse kandi ntituzongere guhura, nuko mpera kuri chameleon ndakubita aryamye hasi kubera ububabare, ndamukubita ingumi zo mu isura nyihindura nkipasi, nuko njya mu maguru nayo ndayakubita ariko sinamuvuna kuburyo Azamara umwaka byibura yumva uburibwe, amaboko nayo ndayagoronzora ubundi arababara ariko sinamuvuna, kuko ntago nari gutuma atabasha kugenda, munda naho ndahakubita dore ko sinzi ibyo yaryaga byari byaratumye akada ke kaza imbere, muvuyeho njya no kuri lee mukorera nkibyo nkoreye chemelon ariko we nshyiramo imbabazi kuko yari umukobwa, kuko hari aho nari kumukubita nkaba mugiriye nabi ubuzima bwe bwose, abanzamukanye baje kunyica mbagira intere, kuko nashakaga ko bava muri ABALEWIS bakajya kuba bitekerezaho ndetse n’amagambo nari nababwiye, nuko nsoje kubahana mpita nimanukira kuma escarie njya muri etage yo hejuru, mpageze mfata essancer imanura hasi.

nyuma y’igihe gito cyane mba ngeze hasi ubundi mvamo, nifatira akayira kagana aho twararaga, ariko niha gahunda ko JESSICA ntaramubwira ibyo mvuyemo, kuko byari gutuma amenya ko nabonanye nabana twabanye k’umuhanda bigatuma ata umutwe ashakisha SCROPION umuhungu we kandi icyo gihe kitari umwanya wacyo, nuko nkomeza kugenda ubundi ngera ku ruhande rw’imbere ahari indi essancer nyinjiramo, nshyiramo ko ngiye muri floor ya gatanu ahari ibyumba turi kuraramo, nayo irihuta cyane ubundi ndahagera, mpita ninjira mu cyumba cyanjye cya 45, ngezemo nicara ku gitanda ntangira kwitekerezaho, nibaza ukuntu intambara natangiye ubwo nari umwana mutoya zikomeje kunzira munzira y’ubuzima bwanjye, bikazaba ngombwa ko chameleon ndetse na lee nibaramuka badahindutse tuzakomeza kurwana ubuzima bwacu bwose, numva ngize agahinda ariko nakwibaza icyo gukora nkakibura, noneho nkibaza iyo baza kumenya ko nari ndi aho ngaho kubera imitungo ya papa icyo bari gukora, kuko byashoboraga no gushyira Jessica mu bibazo, nshimira Imana ko batari babizi kuko JOVIA yabimbwiye ubwo nari maze gutandukana nabo, mu myaka yose twabanye bakaba batari babizi kuko nanjye ntabyo nari nzi.

Ibitekerezo byakomeje kuntwara cyane, ngeze aho nza kwibuka yuko twavuye muri main hall JESSICA akaza mu cyumba cye twemeranije y’uko tugiye kwipangira umushinga wacu tugakora company yacu, nuko mpita niha gahunda yo kujya k’umureba mu cyumba cye, ubundi tukaba tuganira. Navuye mu cyumba cyanjye ndafunga, ubundi mpita nerekeza ku muryango w’icyumba cye, mu kukigeraho ndakomanga ariko ntiyamfungurira, mu gufugura mbona urugi ntirufunze, ninjiramo ariko mbura umuntu, nuko mpita nsohoka hanze ngo ndebe niba namubona ariko sinamubona, nibaza impamvu JESSICA ashobora kuba yasohote mu cyumba cye atafunze nayo ndayibura, mpita ntekereza ko byanga byakunda ashobora kuba yahuye n’ikibazo.

Nibaza SOLINA aramutse yamumenye akaba yamuterereje amabandi akaza kumufata ukuntu byagenda, mpita numva umutwe wanjye utangiye kuzengera kuko nta yindi mpamvu yihutirwa JESSICA yari kuva mu cyumba araramo adafunze neza, mpita mfata telephone yanjye ngo muhamagare, mu kureba mbona yari yazimye ndayatsa, maze kuyatsa nandikamo numero ye ubundi ndamuhamagara, icamo ariko ntayifate, nongera ncishamo numero ye bwa kabiri, ariko mu kwegera umuryango wicyumba cye numva telephone iri gusonera mu cyumba yararagamo, ninjiramo ngo ndebe ko byaba aribyo koko, nkimara kwinjira numva iri gusona, nuko ndayifata ndebamo nsanga disi kuri numero yanjye yari yaranditseho ngo “umuhungu wanjye” binkora k’umutima ukuntu JESSICA yankunze akanyita umuhungu we, ariko mbabazwa cyane n’ukuntu yagiye agasiga telephone ye aho muri chambre ye, bihita binyereka ko byanga byakunda yafashwe na SOLINA kuko yari yamumenye, icyari gikurikiyeho ari ukwambarira urugamba ubundi nkamushakisha nkamutabara SOLINA ataramwica…………LOADING EP 32.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved