Yiciye mugenzi we mu kabari ubwo yashakaga gusomya umugore we ku nzoga

Umugabo witwa Narcisse Karangwa wo mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Mbuye, akagari ka Kizibere, umudugudu wa Rebero, yishwe akubiswe umwase mu mutwe na Ndagijimana Evode ubwo yashaka gusomya umugore we ku nzoga. Aya makuru yamenyekanye tariki 6 Kamena 2023 ahagana saa tanu z’ijoro.

 

Amakuru avuga ko nyakwigendera yasangiraga na Ndagijimana inzoga. Ngo Ndagijimana yari kumwe n’umugore we, noneho Karangwa ashaka gusomya umugore wa Ndagijimana ku inzoga biramurakaza, afata umwase awukubita Karangwa mu mutwe uramuzahaza bikomeye, bamujyana kwa muganga ashiramo umwuka aribwo bakimugezayo.

Inkuru Wasoma:  Zimwe mu ntandaro z’icyemezo cy’amasaha ntarengwa yo gufunga utubari harimo n’ubusinzi mu rubyiruko

 

Kayitare Wellars, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbuye, yahimangiye aya makuru avuga ko bamaze kumenya ko Karangwa yakubiswe umwase mu mutwe bamujyanye kwa muganga ahita apfa. Muri aka karere ka Ruhango hakunze kumvikana inkuru nyinshi z’ubwicanyi aho nta minsi yashira mu itangazamakuru hatavuzwe urupfu rw’abicanye. Umuseke watangaje ko nyakwigendera yasize umugore n’abana bane.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka