Hibutswe imiryango irenga 100 yazimye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri Gakenke

Abakorewe Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Gakenke, bavuga ko bitewe n’ubukaba jenoside yakoranwe habauwe imiryango yazimye haboneka isaga 100. Mukamurenzi w’imyaka 42, yakorewe Jenoside yakorewe abatutsi, ubwo yabaga we n’umuryango we bari batuye mu murenge wa Kivuruga w’ubu.

 

Ku myaka 12 yari afite, yibuka ko abicaga bari benshi kuburyo ibyo byatumye hicwa benshi mu gihe gito, akaba abara imiryango isaga 10 bari bafitanye isano yose yazimye. Mukamurenzi, avuga ko nubwo Jenoside yakorewe abatutsi yamusize ari imfubyi ariko yishatsemo imbaraga zo kwiyubaka.

Inkuru Wasoma:  Kwita Izina: Ingagi 300 zimaze kwitwa amazina mu myaka 20 ishize

 

Kugeza ubu, mu karere ka Gakenke habarurwa imiryango igera ku 121 yazimye muri Jenoside yakorewe abatutsi. Perezida wa Ibuka muri aka karere, twagirimana Hamdun, avuga ko uru rutonde rushobora kuziyongera kubera ko ibarura rigikomeje.

 

Mu kwibuka ku nshuro ya 29 abatutsi bazize jenoside muri aka karere ka Gakenke, guverineri w’intara y’amajyaruguru yongeye gusaba abakuze kutagoreka amateka mu gihe baganira n’abakiri bato. Muri iki gikorwa kandi hashyinguwe imibiri ibiri iheruka kuboneka, ishyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Gakenke.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka