Umuhanzi Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D, yishyizeho ‘Tatto’ y’amazina y’umukobwa ubarizwa ku mugabane w’I Burayi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo. Uwo mukobvwa w’umunyarwandakazi watwaye Davis umutima yitwa Mutoni Isabella nk’uko bigaragara ku kuboko kw’ibumoso k’uyu musore.

 

Davis D aherutse ko gutangaza ko ubwo yajyaga mu bitaramo I Burayi aribwo yabonye amahirwe yo guhura n’umukunzi we. Davis D yagaragaje iyi tattoo kuri uyu wa 8 Nyakanga ayereka abamukurikira, iriho amazina y’uyu mukunzi we.

 

Amakuru avuga ko Davis D na Mutoni bari basanzwe baziranye ariko urukundo rwabo rukaza gukura ubwo bahuraga muri 2022 yagiye mu bitaramo I Burayi. Nta makuru mensi aratangaza ku mukunzi we kuko nta n’amafoto ye arashyira hanze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.