Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yagaragaye mu myitozo idasanzwe y’abasirikare. Ni imyitozo yabereye I Gabiro mu karere ka Gatsibo, yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch 04/2023’.

 

Perezida Kagame yagaragaye arebera mu ndebakure akurikirana imyitozo akaba na we ubwe yari yambaye gisirikare. Iyi myitozo yaranzwe no kwerekana uko ibikoresho bya gisirikare bikoreshwa mu bikorwa bya gisirikare. Iyaherukaga yabaye mu Ukuboza 2018.

 

Iyi myitozo kandi yari yitabiriwe n’abandi bayobozi bakuru , barimo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen Mubarack Muganga, minisitiri w’ingabo Juneval Marizamunda n’abandi bayobozi. Nyuma y’imyitozo perezida Kagame yaganirije ingabo zaba abakiri mu mirimo n’abatayirimo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.