Uwizeye Marc wamenyekanye cyane mu gusobanura filime hano mu Rwanda nka Rocky Kirabiranya akaba akunzwe n’abatari bake, agiye gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yise ‘Pressure’ nyuma y’Umutima w’umusirikare’ yakoze bwa mbere. Iyi ndirimbo biravugwa ko izasohoka vuba bidatinze, icyakora ikagira udushya tw’uko izaririmbamo abantu badasanzwe bazwiho kuririmba.

 

Uretse umuhanzi uzwi mu muziki nyarwanda uzaba uyirimo gusa ‘Sean Brizzy’ abandi bazaba bayirimo harimo Rocky Kirabiranya ari nawe uyishoramo amafaranga, Jalami Microjeni, Dj Brianne, Kadafi uzwi nk’umufotozi wakamejeje na Ddumba.

 

Uwatanze amakuru avuga ko iyi ndirimbo, izaba ivuga ku rubyiruko ndetse no kubaka igihugu, uruhare rw’urubyiruko mu kubaka igihugu, bumvisha urubyiruko ko ari bo bafite uruhare runini mu kubaka igihugu kuko ari bo mbaraga z’igihugu, naho kuba izaririmbamo abo bose ni uko ari uko basanzwe bafitanye umubano udasanzwe na Kirabiranya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.