Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) Brig. Gen Ronald Rwivanga ndetse n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, bari bitabiriye umukino w’ishiraniro wabaye hagati y’amakipe y’inzego z’umutekano APR FC ya RDF na Police FC ya Polisi y’u Rwanda. Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele stadium warangiye APR FC itsinze Police igitego 1-0.

 

Amakipe yombi yabanje gutanga ubutumwa mu bukangurambaga bwo kurwanya impanuka buzwi nka ‘Gerayo Amahoro’ mbere y’uko umukino utangira, aho amakipe yombi yabanje gufata amafoto atanga ubu butumwa. Amafoto y’aba bavugizi bombi yavuzweho cyane n’abakurikira imikino mu Rwanda bavuga ko bishimiye ko bombi baje gushyigikira umupira w’amaguru cyane cyane amakipe y’inzego bakorera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.