Ibyo wamenya kuri senateri Ntidendereza witabye Imana

Amakuru y’itabaruka rya senateri Ntidendereza William yamenyekanye kuri uyu wa 3 Nzeri 2023 mu ijoro aho yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali azize uburwayi yari amaranye igihe. Senateri Ntidendereza yapfuye afite imyaka 73 y’amavuko kuko yavutse kuwa 11 Kamena 1950.

 

Yari amaze imyaka 4 ari senateri kuko yatorewe kujya muri sena kuwa 16 Nzeri 2019 akaba yari ahagarariye umujyi wa Kigali. Mu majwi 110 y’abatoye bose icyo gihe, Senateri Ntidendereza yabonye 60% byayo. Icyo gihe yahigitse abo bari bahanganye aribo Buteera John, Mutimura Zeno na Rwakayira Mpabuka Ignace.

 

Muri 2012 yari umuyobozi wungirije w’itorero ry’igihugu. Ntidendereza yigeze kuyobora akarere ka Kicukiro hagati ya 2006 na 2008 ubwo yeguraga. Yari impuguke mu burezi akaba n’inararibonye mu miyoborere myiza by’umwihariko mu burere n’umuco nyarwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.