Mu rukerera rwo kuri uyu wa 4 Nzeri 2023, umusore w’imyaka 28 wo mu karere ka Gicumbi yasanzwe yapfiriye mu buriri bw’umugore bikekwa ko bari basanzwe basambana, aho bikekwa ko yakubiswe isuka mu mutwe. Byabereye mu murenge wa Nyankenke, mu kagali ka Kigogo mu mudugudu wa Ntabangira.

 

Amakuru aravuga ko uyu musore yasanzwe yoroshe ishuka mu buriri yapfiriye mu cyumba kirimo n’isuka, aho yari afite igikomere ari nabyo byatumye hakekwa ko yaba yakubiswe isuka.

 

Hahise hakekwa uwo mugore nyiri uburiri w’imyaka 34 y’amavuko bivugwa ko bari banafitanye umubano wihariye, dore ko ngo bararanaga bwacya umusore agataha. Mwumvaneza Didas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke, yavuze ko amakuru bayamenye bari kuyakurikirana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.