Alain Mukuralinda, umuvugizi wungirije wa Leta y’u Rwanda yashimangiye ko Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown umaze igihe kirenga umwaka afungiye I Mageragere, azasomerwa umwanzuro w’urubanza kuwa 22 Nzeri 2023 saa saba z’Amanwa ku rukiko I Nyamirambo.

 

Ni mu gihe Titi Brown wakomeje kwibazwaho n’abantu b’ingeri zitandukanye basaba ko yarenganurwa kuko ikirego cye babona kirimo ibisa nk’akarengane, Mukuralinda yabwiye abari kumusabira ubutabera ku mbuga nkorayambaga ko badakwiye guhangayika kuko ibyabaye mu rubanza rwe bikurikije amategeko kandi ko ubutabera buzatangwa tariki 22 Nzeri 2023.

 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ku wa 18/11/21 Ishimwe Thierry yaburanye ifungwa ry’agateganyo, ku wa 22/11/21 afungwa by’agateganyo iminsi 30. Yarajuriye akomeza gufungwa. Yaregewe urukiko ahabwa kuburana ku ya 30/11/22 rusubikwa ku mpamvu zasobanuwe. Ku wa 20/7/23 yaburanye mu mizi ruzasomwa ku wa 22/9/23.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.