Umujyi wa Kigali ufatanyije n’Ikigo ngenzuramikorere (RURA) bashyizeho gahunda igamije koroshya ingendo muri uyu Mujyi muri ibi bihe by’iminsi mikuru, aho hashyizweho gahunda y’uko imodoka zizajya zigenda ku bifuza kugana mu Ntara zitandukanye.

 

Iyi gahunda yashyizweho izatangira kubahirizwa ku wa Gatandatu, tariki 30 Ukuboza kugeza ku cyumweru, tariki 31 Ukuboza 2023.

 

1.Abantu berekeza mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Ibirengerazuba mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Ngororero na Rutsiro(unyuze Karongi) bazafatira imodoka kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo.

 

2.Aberekeza mu Ntara y’Ibirasirazuba banyura mu nzira ica Kabuga bazafatira imodoka muri Gare ya Kabuga.

 

3.Abandi bose batavuzwe mu itangazo Umujyi wa Kigali wasohoye bazkomeza gufatira imodoka aho basanzwe bazifatira muri Gare ya Nyabugogo na Gare ya Nyanza ya Kicukiro.

 

Abandi bazakenera ibisobanuro bashyiriweho nimero ya telefone y’umukozi w’Umujyi wa Kigali bahamagara akabafasha cyangwa akabasobanurira : +250782431465.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.