Umupasiteri witwa Namasindwa w’imyaka 48 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganda asengera mu rusengero rwa Christ Church, akurikiranyweho kwica umugore we wari utwite amuteye icyuma.

 

Nk’uko bivugwa uyu mu Pasiteri asengera mu rusengero ruri ahitwa Bukhabusi mu Karere ka Namisindwa. Kugeza ubu akaba yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugore we w’imyaka 44 y’amavuko kubera amakimbirane bari bafitanye mu rugo.

 

Uyu mupasiteri asanzwe atuye ahitwa Malukhu, mu gace ka Butiru afungiye kuri Polisi ya Namisindwa. Amakuru atangwa na Polisi n’abaturanyi b’uwi muryango, avuga ko umugabo yashinjaga umugore we ko amuca inyuma inshuro nyinshi.

 

Ku wa 04 Mutarama 2024, Umuvugizi wa Polisi mu gace uyu muryango utuyemo, Rogers Taitika yatangaje ko umurambo w’umugore bawubonye ku wa Gatatu. Avuga ko yari asanzwe ari inshoreke ya Pasiteri ndetse ibizamini byakozwe n’abaganga byagaragaje ko uyu mubyeyi yari atwite inda y’ibyumweru bibiri.

 

Ivomo: The Monitor

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.