Perezida Paul Kagame yakiriye Abaperezida babiri ku munsi umwe

Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame byatangaje ko Umukuru w’Igihugu yakiriye Perezida Mamadi Doumbouya wa Guienea na Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique ku munsi umwe.

 

Binyuze mu butumwa bwatambutse kuri X, Perezidansi y’u Rwanda yavuze ko Perezida Doumbouya yasuye u Rwanda ku butumire bwa mugenzi we Paul Kagame, nawe wasuye Guinea umwaka ushize. Ariko ngo ku masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kane Perezida Kagame akakira Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique.

Inkuru Wasoma:  Bassirou Diomaye Faye w'imyaka 44 niwe watorewe kuba peresida wa senegal

 

Perezidansi y’u Rwanda yagize iti “Ku mugoroba washize muri Kigali, Perezida Kagame yakiriye Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique bagirana ikiganiro cyibanze ku gukomeza kongerera ingufu imikoranire itanga umusaruro mu nzego zitandukanye.”

 

Perezida Nyusi yaje i Kigali nyuma y’uko ku wa Mbere w’iki cyumweru Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cye Admiral Joaquim Mangrasse nawe yari i Kigali aho yaganiriye n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda na minisitiri w’ingabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka