Gen (Rtd) David Sejusa Tinyefuza wahoze mu ngabo za z’igihugu cya Uganda, yavuze ko ashyigikiye kuba u Rwanda rwaha ubufasha umutwe wa M23 bijyanye no kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yarinjije mu ngabo zayo abarwanyi b’umutwe wa FDLR, u Rwanda ruvuga ko basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi mvugo y’uyu muyobozi ije ikurikiye iy’ibihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa bimaze iminsi bishyira igitutu ku Rwanda, birusaba ko rwahagarika ubufasha bwose ruha umutwe wa M23 ndetse rukavana Ingabo zarwo ku butaka bwa Congo nk’uko bigaragarara muri raporo zitandukanye za Loni.
Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zimaze imyaka irenga ibiri zihanganye n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ndetse uko bwije n’uko bukeye imirwano ikomeza gufata indi ntera ari nako Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda guha ubufasha uyu mutwe.
Ku rundi ruhande Leta y’u Rwanda yakunze kunenga ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bikomeje kuyotsa igitutu, ivuga ko ibi bihugu byuzuye uburyarya no kwirengagiza intandaro nyayo y’amakimbirane amaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa RDC. Mu gihe u Rwanda rushinja Kinshasa gukorana na FDLR, umutwe ugizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda kandi rushinja RDC kwirengagiza ibyo uyu mutwe wasize ukoze mu Rwanda ahubwo Ingabo z’iki gihugu zigahitamo gukorana n’abarwanyi b’uyu mutwe mu rwego rwo gutera u Rwanda no kuvanaho ubutegetsi bwarwo.
Gen (Rtd) David Sejusa Tinyefuza avuga ko kuba hari abakomeje kugaragaza FDLR nk’idateje ikibazo ku Rwanda nyamara yaramaze kwinjizwa mu ngabo za Congo ni ubucucu, ibyo aheraho agaragaza ko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gufata uriya mutwe nk’ikibazo kuri rwo kuko nta gahunda nzima iwugenza mu Rwanda uretse kurwanya ubutegetsi buriho gusa.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X yagize ati “Kubwira u Rwanda kwirengagiza kuba FDLR iriho n’ibikorwa byayo ni ubucucu, by’umwihariko mu gihe yinjijwe mu ngabo za RD Congo (FARDC). Ndatekereza u Rwanda ruzi ko niba umuntu runaka yemerewe gukora ikintu, undi na we aba abyemerewe.”
Mu bisobanuro yatanze yavuze ko kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikorana na FDLR, bisobanuye ko u Rwanda na rwo rufite uburenganzira bwo gukorana na M23.