Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo umuvugizi wa police C.P Jean Bosco Kabera yakoze ikiganiro kuri television y’igihugu RBA, aza kugera ku ngingo yo kwibanda ku myambarire y’igitsinagore muri iyi minsi ariko agendeye ahanini ku mukobwa wigeze kugaragara mu gitaramo cyabereye muri Arena yambaye ubusa, aribwo yatangaje ko bikwiriye ko igitsinagore muri rusange bakwambara bakikwiza.

 

Ubwo yabivugagaho, Kabera yatanze ingero ku bagore batandukanye, aho yageze no ku mugore utwite usanga yambaye ishati gusa hasi nta kindi kintu yambaye, avuga ko byaba ari ukwitesha agaciro, ndetse asa n’utanze icyitwa nka Gasopo ku gitsinagore ku bijyanye no kwambara, ko bagakwiye kubyitondera.

 

Ntago haciye kangahe inama kuri twitter zarateranijwe zimwe zitwa space, zirimo igitsinagore cyane uretse ko hari harimo n’igitsinagabo, aho ahanini bavugaga ko bagomba kurenganurwa, kuko iri ari ihohoterwa niba polisi igiye kwivanga mu bijyanye n’imyambarire y’abagore n’abakobwa, ndetse bakanavuga ko bakeneye ubutabera kuko ni abantu bakuru bityo bakaba babikora babizi neza.

 

Aba bakobwa n’abagore bakomeje bavuga ko kandi nta tegeko ryanditse mu gitabo rihana ibijyanye n’imyambarire, bityo ubwo byavuzwe n’umuyobozi byanga byakunda bishobora gutangira kujya mu bikorwa uwishe amategeko agahanwa, kubw’iyo mpamvu bakeneye ingingo zibarengera kugira ngo hato udasanga bari kurenganwa mu buryo butazwi.

 

Ni mu gihe kuri ubu ngubu ugiye ku rubuga rwa twitter nta yindi mvugo wahasanga, uretse abakobwa barimo kwibaza uburyo polisi ariyo ibafatira imyanzuro y’ibyo Bambara, ndetse n’abandi bavuga koi bi bitagakwiye kuba ikibazo kubera ko ibyo bari kubwirwa ari ukuri. Umva amajwi yabo bavuga ku burenganzira bwabo.

https://www.youtube.com/watch?v=qYiX9iZDU9I

Mu gahinda kenshi, Kenny sol avuze impamvu ataririmbye mu gitaramo cya The Ben n’agasuzuguro yakorewe| hari abo ashinja ubujura.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.