Gitifu wagaragaye asenya igipangu cy’umuturage yakoze ikindi gikorwa cyatunguranye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu, Uwimana Vedaste, yanditse ibaruwa isezera akazi, nyuma y’uko mu minsi yashize yagaragaye ari gusenya urukuta rw’igipangu cy’umuturage bigateza akavuyo muri uwo Murenge. https://imirasiretv.com/abanyeshuri-banyagiwe-nimvura-bafashe-ibendera-ryigihugu-ngo-ridatwa-numuyaga-bagiye-kwiga-ku-buntu-kugeza-barangije-secondary/

 

Ubwo yasenyaga urwo rukuta rw’inyubako (igipangu) y’umuturage ntabwo byavuzweho rumwe kuko byageze n’aho abaturage bashaka kumukubita, mu gihe we yagaragazaga ko aho hantu hubatswe binyuranyije n’amategeko.

 

Mu ibaruwa bigaragara ko Gitifu Uwimana yanditse ku wa O8 Ukwakira 2024, yandikiye Akarere ka Rubavu, yavugaga ko asezeye ku nshingano z’ubunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiliba mu gihe, aho asobanura ko agiye gukomeza amashuri ye kandi akaba atabifatanya n’izo nshingano asanzwe afite.

 

Yagize ati “Mbandikiye ngira ngo mbasabe guhagarika akazi, mu gihe kitazwi, kubera ko nteganganya kujya gukomeza amasomo mu gihe cya vuba, kandi nkaba ntabasha kubifatanya n’akazi ka buri munsi sanzwe nkora k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba.”

 

Inkuru Wasoma:  Ibibazo 7 bitarabonerwa ibisubizo kuri Kazungu umwicanyi ruharwa wicaga abantu akabahamba mu nzu abamo

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yemeje ko yabonye ibaruwa isezera y’uyu muyobozi gusa abajijwe niba hari aho bihuriye n’imyitwarire yagaragaje ubwo yasenyaga inzu yuriya muturage, dore ko hari ababinenze, ntiyabihakanye cyangwa ango abyemere, avuga ko byaba byiza harebwe ku mpamvu zikubiye mu ibaruwa.

 

Yagize ati “Nayibonye kandi namwe murikuyibona ko yakiriwe n’Akarere, ubwo rero biba bisobanuye ko twayibonye natwe. Nonese ibyanditse mu ibaruwa ko muri kuyisoma, ubundi muri kuzanamo ibindi mu bikuye hehe? Reka tugendere ku ibaruwa yanditse niyo muri gusoma niyo turagenderaho, bindi ntabwo turabijyamo rwose.”

 

Abaturage benshi bo muri uyu Murenge wa Nyakiliba, bavugaga ko iriya imyitwarire itagakwiye kuranga Gitifu, ahubwo ko bishobora kumukururira ibyago byo gusagarirwa no kugirirwa nabi n’abaturage bagize uburakari bw’ibyo abakoreye, cyane ko amashusho yafashwe agaragaza ko hari abarakaye bafite inkoni zo gukumira Gitifu wasenyaga ibyubatse. https://imirasiretv.com/abanyeshuri-banyagiwe-nimvura-bafashe-ibendera-ryigihugu-ngo-ridatwa-numuyaga-bagiye-kwiga-ku-buntu-kugeza-barangije-secondary/

Ibiro by’Umurenge wa Nyakiliba

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka