Yapfuye arohamye nyuma yo gutegerwa ibihumbi 10 Frw gusa

Sinayitutse wo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, wari umaze iminsi ashakishwa mu kidendezi cy’amazi yarohamyemo, yabonetse yapfuye.

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yatangarije IGIHE ko uyu nyakwigendera yabashije kuboneka nyuma y’iminsi ibiri amaze ashakishwa n’abashinzwe ubutabazi bwo mu mazi.

 

Ati “Nibyo. Bamukuyemo ejo Saa Kumi”.

Inkuru Wasoma:  Mu bwiherero bwa Kaminuza y’u Rwanda hasanzwe umurambo w’uruhinja rumaze kuvuka

Yakomeje atanga ubutumwa ku baturage ko batagomba kwinjira mu mazi menshi badafite umwambaro wabugenewe, mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu mazi kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

 

Uwakuwe mu mazi yarohamye ku wa 11 Ugushyingo 2024, azira intego y’ibihumbi 10Frw yategewe ngo yambuke ikidendezi cy’amazi kirekire, kiri ahantu hacukuwe amabuye bari gukora umuhanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka