Umuhanzi Triqa Blu wo muri Nigeria yatangaje ko yatandukanye na Musanase Laura wamenyekanye nka Nikuze muri filime ‘City Maid’ ni nyuma y’uko ababyeyi ba bo bimye umugisha urukundo rwa bo.

 

Ni mu butumwa Triqa Blu yanyujije kuri Instagram Stories (ahajya ubutumwa bumara amasaha 24). Aho yemeje ko imiryango ya bo ari yo ibatandukanyije.

 

Ati “Nk’umugabo nsanze ko ari byiza kubamenyesha ko urukundo rwanjye na Laura rwageze ku ndunduro. Imiryango yacu ntabwo yemeye umubano wacu ndetse twanzuye gutandukana buri wese aca inzira ye, tugashaka abandi bakunzi.’’

 

Yakomeje avuga ko we na Laura bazakomeza kuba inshuti za hafi. Yunzemo ati “umutima wanjye usabye imbabazi buri wese wadushyigikiye turi kumwe akaba yababajwe n’aya makuru.”

 

Yakurikijeho ubundi butumwa agira ati ati “Nzagukumbura.”

 

Iby’urukundo rwa Nikuze n’uyu musore byatangiye kuvugwa muri Kamena uyu mwaka aho bombi, bakundaga kugaragara basohokanye mu tubari dutandukanye i Kigali. Byashimangiwe na Nikuze mu mpera za Kanama uyu mwaka.

 

Ubutumwa bwa Triqa buvuga ko bamaze gutandukana

Triqa yatandukanye na Nikuze

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.