Kenya na Uganda mu ngamba zo kunga Ethiopia na Somalia

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda biyemeje kunga Ethiopia na Somalia, ibihugu bimaze igihe bidacana uwaka bitewe n’ubwumvikane buke bushingiye ku mutekano.

 

Leta ya Somalia ishinja Ethiopia gushaka kuyitwarira ubutaka, binyuze mu masezerano yagiranye n’ubuyobozi wa Somaliland ishaka ubwigenge.

 

Mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye muri Nzeri 2024, Somalia yamaganye iyi myitwarire ya Ethiopia, igaragaza ko izarwanira ubusugire bwayo.

 

Ku rundi ruhande, Leta ya Ethiopia na yo ishinja Somalia kugambirira guhungabanya umutekano wayo, binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yagiranye na Misiri.

 

 

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko uyu mutekano wagerwaho mu gihe Somalia yaba ibanye neza na Ethiopia, igihugu gifite ijambo rikomeye muri Afurika kuko ni cyo kirimo icyicaro cy’umuryango wa Afurika Ubunze Ubumwe.

 

Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Muhamud, yahuriye na Ruto na Museveni i Arusha muri Tanzania, ubwo bari bagiye kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bo muri EAC. Ibiro ntaramakuru Reuters byasobanuye ko uku guhura kwari muri gahunda yo guhuza Somalia na Ethiopia.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka