Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Maj Peter Cirimwami, yasabye ababaye mu nyeshyamba nubwo baba barazigiyemo bakiri abana, kugaruka mu gisirikare cya Congo, FARDC, bakagifasha mu rugamba kirimo.

 

Ubu butumwa Guverineri Cirimwami yabugejeje ku bari mu nkambi ya Ndosho na Mugunga ziherereye mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, mu rwego rwo kwizihiza umwaka mushya wa 2025.

 

Uyu musirikare yabwiye izi mpunzi ko mu gihe zakwinjira muri FARDC, zatanga umusanzu mu kurwana urugamba icyo gihugu kirimo na M23.

 

Yagize ati “Ndabizi ko muri mwebwe, harimo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, ubu rero mwarakuze. Nimwinjire mu gisirikare kugira ngo twifatanye kurwana intambara turimo.”

 

Mu gihe igisirikare cya RDC gikomeje gutsindwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23, gikomeje gushakira amaboko hirya no hino. Imitwe yitwaje intwaro iri mu ihuriro Wazalendo ni yo yitabajwe mbere.

 

Iki gisirikare kandi cyakunze gushinjwa gukoresha abana mu rwego rwo gukomeza intambara kirimo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.