Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yavuze ko yifuza kuzabona Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya aganira na Donald Trump witegura kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo barebere hamwe uburyo bwo gusoza intambara imaze imyaka irenga ibiri iri guca ibintu hagati y’u Burusiya na Ukraine.

 

Uyu mugabo yavuze ko Ukraine yahoranye intwaro kirimbuzi ariko ikaza kuzisubiza mu maboko y’u Burusiya ubwo ibihugu byombi byari bimaze gutandukana, ashimangira ko izo ntwaro ’zakoraga nk’ubwirinzi bwacu.’

 

Zelenskyy yavuze ko ibihugu by’u Burayi bititwaye neza muri iyi ntambara, cyane ko kenshi byakunze kugenda biguru ntege mu gutera inkunga Ukraine, yiganjemo intwaro zikenewe ku rugamba.

 

Magingo aya, Ukraine ivuga ko yifuza kwinjira mu muryango w’Ubutabarane wa NATO, gusa iki cyifuzo ntabwo cyemeranywaho n’ibihugu binyamuryango.

 

Trump yavuze ko nagera ku butegetsi, azahita akora ibishoboka byose akarangiza intambara ikomeje guca ibintu hagati ya Ukraine n’u Burusiya, uretse ko uburyo azakoresha bukomeje kugibwaho impaka.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.