Minisitiri w’Ubuzima w’u Budage, Karl Lauterbach, yatangaje  ko igihugu cye kizagerageza gukangurira Perezida Donald Trump kwisubiraho kucyemezo cyo gukura Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye wita ku buzima (WHO).

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima y’u Budage, Lauterbach yavuze ko icyemezo cya Trump ari “igihombo gikomeye ku rugamba mpuzamahanga rwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima byugarije isi.”

 

“Hatabayeho uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri WHO, bizagorana cyane gufasha ibihugu byibasiwe n’ibyorezo by’indwara zandura cyangwa ibiza byangiza ibidukikije,”

 

Minisitiri w’Ubuzima yashimangiye ko “amagana y’ibihumbi by’abantu,” barimo abana, bazasanga mu kaga igihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika  zaramuka zivanye muri WHO. Ati: “Tuzagerageza gushishikariza Donald Trump gusubiramo iki cyemezo.”

 

Lauterbach yongeyeho ko u Budage “buzakomeza gukorana bya hafi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bibazo birebana n’ubuzima ku isi. Umutekano w’ubuzima ku isi yose ni inyungu z’ibihugu byose, harimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.