Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, niba ari bwo buryo bwonyine bwo guhagarika intambara imaze igihe kinini ihuza ibi bihugu.
Ibi yabigarutseho ku wa 4 Gashyantare 2025, ubwo yagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru w’umwongereza, Piers Morgan, amubajije niba yiteguye guhura na Putin, amusubiza ko yabyemera ariko atari ubundi bushuti ahubwo ari ku nyungu z’abaturage.
Yagize ati “Nibiba ngombwa, kugira ngo abaturage bacu babone amahoro kandi twirinde kubura ubuzima bw’abantu, nzemera guhura na we.”
Yongeyeho ati “Ntabwo nzamubera umwana mwiza. Mufata nk’umwanzi. Mu by’ukuri, ntekereza ko na we amfata nk’umwanzi.”
Aya magambo agaragaza ko hari impinduka ku mwanzuro wa Zelensky, kuko mbere yari yaratangaje ko adateze kuganira na Putin, ndetse anashyiraho iteka ribuza ibiganiro n’u Burusiya.
Ku rundi ruhande, mu cyumweru gishize Perezida Putin yongeye kuvuga ko Zelensky atemerewe gusinya amasezerano kuko manda ye nk’umukuru w’igihugu yarangiye muri Gicurasi 2024, kandi ko nta buryo bumwemerera n’Itegeko Nshinga bwo kuyongera.
Gusa yavuze ko nubwo bimeze bityo, yiteguye kohereza intumwa z’u Burusiya muri ibyo biganiro na Zelensky.
Ati “Birashoboka kuganira n’umuntu uwo ari we wese, ariko Zelensky nta burenganzira afite bwo gushyira umukono ku masezerano. Niba yifuza ibiganiro, nzohereza abantu babishinzwe.”
Nubwo impande zombi zigaragaza ubushake bwo kuganira, iteka rya Ukraine ribuza ibiganiro n’u Burusiya riracyari inzitizi.
Gusa Putin we yavuze ko azohereza inzobere mu by’amategeko kugira ngo basuzume neza niba abahagarariye Ukraine bashobora kugirana amasezerano yemewe n’amategeko.
Uyu mwuka mushya ugaragaye, ushobora gufungura inzira y’ibiganiro hagati y’impande zombi nyuma y’igihe kitari gito Ukraine n’u Burusiya bidacana uwaka, n’ubwo hakiri imbogamizi zishingiye ku mategeko n’uburenganzira bwemerera Zelensky gusinya amasezerano y’amahoro nk’Umukuru w’Igihugu.