U Bushinwa bwihimuye kuri Amerika, buzamura umusoro ku bicuruzwa biturukayo

Minisiteri y’Imari y’u Bushinwa yatangaje ko yashyizeho imisoro mishya kuri bimwe mu bicuruzwa bituruka muri Amerika, harimo umusoro wa 15% kuri gazi ndetse na 10% kuri peteroli itunganyije, imashini z’ubuhinzi, imodoka nini n’amakamyo.

 

Ni ibyatangajwe ku wa 4 Gashyantare 2025, nyuma y’uko Amerika yongereye imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, ikayishyira ku 10%.

 

Minisiteri y’Ubucuruzi ndetse n’ikigo gishinzwe imisoro mu Bushinwa byashyizeho amabwiriza ahagarika ibyoherezwa hanze by’ubwoko burimo ibikenerwa cyane mu nganda n’igisirikare nka tungstène na tellurium.

 

Tungstène ikoreshwa mu nganda no mu bikoresho by’igisirikare, naho tellurium ikoreshwa mu gukora ingufu zitangwa n’izuba.

Inkuru Wasoma:  Kera kabaye Zelensky yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Putin

 

Iyi Minisiteri kandi yatangaje ko yatangije iperereza kuri sosiyete ya Google y’Abanyamerika ku byerekeye kutubahiriza amategeko agenga ubucuruzi. Gusa Google ntikoreshwa mu Bushinwa.

 

U Bushinwa bwashyize kandi ibigo bibiri by’Abanyamerika ku rutonde rw’ibigo bitizewe. Ibyo ni sosiyete y’ubumenyi bw’ibinyabuzima, Illumina, hamwe n’Ikigo gikora imyambaro PVH Group, bubishinja guhungabanya isoko rusange ry’ubucuruzi.

 

Amerika ishinja ibigo byo mu Bushinwa gutanga ibikoresho bikoreshwa mu gukora fentanyl, ikiyobyabwenge giteza impfu nyinshi, u Bushinwa bwo bukavuga ko bwakoze ibishoboka byose kugira ngo burwanye icuruzwa ry’ibi biyobyabwenge.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka