PAM-Rwanda yishimiye ko SADC na EAC bagiye kuganira ku kibazo cya Leta ya Congo

Umuryango uharanira ubumwe, agaciro no kwigira kw’Afurika, Ishami ry’u Rwanda (PAM- Rwanda), watangaje ko ushyigikiye Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’uwo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

 

Ni inama byemejwe ko izabera i Dar es Salaam muri Tanzania, ku wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025. Ibaye mu gihe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeje imirwano n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

 

Mu nama y’abayobozi ba  PAM Rwanda, mu Turere, mu mashuri Makuru na Kaminuza,  yateraniye i Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Gashyantare 2025, bagaragarije itangazamakuru ko kuba EAC na SADC bemera guhurira mu nama imwe bagamije gukemura ibabozo by’ugarije Afurika ari intambwe ikomeye.

 

Bahamije ko ari ingenzi ku hazaza ha Afurika kuko na bo nka PAM wiyemeje kwimakaza ubumwe bw’ibihugu kandi buteza imbere abaturage bose.

 

Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo wa PAM Rwanda, Uwamariya Marie Claire yavuze ko mu nshingo z’uwo muryango harimo kwishakamo ibisubizo, no guharanira ko Abanya Afurika babona amahoro n’umutekano.

 

Ati: “Afurika igomba kwishakamo ibisubizo, ngira ngo wabonye inama[ya EAC na SADC] igiye gukorerwa muri  Tanzania, aho abayobozi bagiye kuhahurira ngo turebe uko izi ntambara ziri hirya no hino muri Afurika cyane cyane muri ibi biyaga bigari zahosha”.

 

Yongeyeho ati: “Ibi bihugu bigiye guhura ari Abanya Afurika, ubwabo badahujwe na bagashakabuhake, nk’Abayobozi b’Ibihugu by’Afurika bakishakamo ibisubizi ni intambwe ikomeye. Ubundi ubu iyo aba ari kera wari kumva bahuriye i Paris mu Bufaransa cyangwa muri Amerika ngo bariga ku kibazo cyabereye muri Congo.”

 

Komiseri wa PAM Rwanda, ushinzwe politiki n’ububanyi n’amahanga, Nshyaka Micheal Nyarwaya, we ashimangira ko iyi nama ya SADC na EAC itanga icyizere n’ubwo igisubizo kizayiturukamo ntawe ukizi.

 

Ati: “Igikomeye cyane ni uko aba bantu bahuye bakaba bagiye gushaka igisubizo, gishobora kuboneka kuri uwo munsi cyangwa ibiganiro bikazakomeza. Iyi ni intambwe. Nabonye abakuru b’ibihugu bose baramaze kwemeza ko bazaba bahari”.

 

Icyakora avuga ko mu byo baganira badakwiye gukuraho ukuri guhari kw’abaturage barengana mu RDC, bakimwa uburenganzira bwabo ari na bo M23 irwanira. Yongeyeho ati: “Ntabwo bagomba gukuraho ukuri, umuturage wavukiye ahantu, ufite sekuru wavukiye aho ngaho nta muntu ufite uburenganzira bwo kumukura ku butaka bwa gakondo, ntabwo ushobora kubwira umuturage ngo nagende aho hantu ngo ajyeyo atahazi”.

 

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Perezida wa Kenya, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, Dr William Ruto, yatangaje ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, bazitabira iyi nama idasanzwe.

 

Mu bandi bakuru b’ibihugu bemeje ko bazayitabira harimo Perezida Suluhu Samia wa Tanzania, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Yoweri Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia. Hagiye gushira ibyumweru bibiri Umujyi wa Goma, ari na wo Murwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru ugiye mu maboko y’Umutwe wa M23.

 

Ifatwa rya Goma ryateranyije inama z’igitaraganya z’ibihugu ndetse n’imiryango igize Akarere iki gihugu giherereyemo harimo uw’Afurika y’Iburasirazuba, EAC na SADC aho intego yari ugushakira umuti iki kibazo.

 

Ku ikubitiro Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wahise usaba ko habaho ibiganiro biwuhuza n’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), ibyaje kwemezwa n’uyu muryango ubwo abakuru b’ibihugu biwugize bahuriraga mu nama i Harare muri Zimbabwe ku wa 31 Mutarama 2025.

 

Perezida Tshisekedi ntiyitabiriye Inama Idasanzwe ya 24 y’abakuru b’ibihugu bigize EAC ndetse icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje impungenge ku musaruro w’ibiganiro barimo.

 

Mu bihe bitandukanye Leta y’u Rwanda yagiye igaragaza ko ishyigikiye inzira z’ibiganiro zigamije gushakira umuti urambye iki kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC harimo n’igitekerezo cy’uko habaho inama ihuriweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC n’uwa SADC.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.