Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa, yateguje ko abarwanyi bawo batazemera imyanzuro ibasaba kuva mu bice bagenzura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 igenzura ibice byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse yanashyizeho ubuyobozi bw’iyi ntara nyuma yo gufata umujyi wa Goma. Muri Kivu y’Amajyepfo, na ho yahafashe ibice birimo Minova, Numbi na santere ya Kalehe.
Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2025, Bisimwa yibukije ko intandaro y’imirwano ihanganishije abarwanyi ba M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ari ingamba Leta yafashe zo kwirukana “bamwe muri twe ku butaka bwacu.”
Yagize ati “Umwanzuro wose, uko waba ungana kose, udusaba kuva ku butaka bwacu no kuba impunzi cyangwa kongera kutugira abantu batagira igihugu uzaba ugamije gushoza intambara.”
Bisimwa yatanze ubu butumwa mu gihe kuri uyu wa 8 Gashyantare, i Dar es Salaam muri Tanzania hateganyijwe inama ihuza abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’ibyo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), yiga ku buryo intambara ya M23 n’ingabo za Leta ya RDC yahagarara.
Iyi nama igiye kuba nyuma y’aho iyi miryango isabye Leta ya RDC kujya mu mishyikirano na M23, ariko yo yakomeje kwinangira, isaba abarwanyi b’uyu mutwe kuva mu bice byose bafashe birimo Goma.