Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISIR, yagaragaje ko muri Mutarama 2025, ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cya 7,4% ugereranyije n’uko byari bihagaze mu kwezi nk’uko k’umwaka ushize.
Ibiciro mu Ukuboza 2024 byari byiyongereyeho 6,8%.
Muri Mutarama, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 7,2%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18,5% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 9,5%.
Ugereranyije Mutarama 2025 na Mutarama 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 6,2%.
Ugereranyije Mutarama 2025 na Ukuboza 2024, ibiciro byiyongereyeho 0,5%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 0,8% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 3,4%.