Umusore witwa Hagenimana Gregoire w’imyaka 26 y’amavuko, yasanzwe yapfiriye mu kirombe cy’amabuye y’agaciro giherereye mu murenge wa Kivumu wo mu karere ka Rutsiro, icyo kirombe kikaba cyarafunzwe kubera ko nta byangombwa gifite byo gukorerwamo.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyarubuye, akagali ka Bunyoni mu murenge wa Kivumu. Abatuye muri aka gace babwiye IMIRASIRE TV ko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye mu ijoro ryashize, bakaba bakeka ko abatanze amakuru ari abari bari kumwe na we babashije gusohoka muri icyo kirombe nyuma y’uko bagerageje kwinjiramo mu ijoro, bagera mu ntambwe za kure nyakwigendera akabura umwuka.
Ubwo twageraga muri aka gace, inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bari bahageze ndetse umubiri wa nyakwigendera bawuvana mu kirombe. Abaturage baturiye icyo kirombe baganirijwe bibutswa ko kuba habayeho ibyago nk’ibyo, ari uko kujya mu kirombe mu buryo butanyuze mu mucyo, bityo bagomba kubyirinda kugira ngo bakomeze basigasire ubuzima bwabo.
Mushiki wa Nyakwigendera witwa Claudine, yabwiye IMIRASIRE TV ko yari atuye mu kagali ka Busoro mu murenge wa Nyamyumba, aho ngo yari aje muri icyo kirombe kugira ngo akuremo amabuye y’agaciro arebe ko yabona amafaranga yo kwifashisha muri iyi minsi, ngo kubera ko kuva icyo kirombe bagifunga kubera ko kidafite ibyangombwa byo gukora, abaturage batuye muri ako gace baganye mu nzira njyabukene cyane kubera ko babashaga kuhabona akazi.
Umusaza witwa Sibomana Theoneste, yavuze ko icyo kirombe ubwo mbere cyari gifite umushoramari ugikoramo, byari ibikorwa bigirira akamaro abaturage batuye aho hafi. Ati “Abasore babonaga amafaranga, ababyeyi bakabona ibyo kurya bagahahira abana, igihe cyarageze umushoramari asabwa ibyangombwa kugira ngo yemererwe gukora Leta isanga nta byangombwa afite, uko niko hano hahagaze, ariko wibuke ko abaturage ba hano bo bari bagikeneye amafaranga.”
“Turasaba Leta rero, kugira ngo kino kirombe gitange umutekano, n’umuturage na we abona umutekano kandi amafaranga na yo aboneke, turifuza ko Leta yashaka umushoramari wemeye ashoremo amafaranga, ibyo bizanadufasha kugabanya impfu z’abantu bapfiira aha ngaha muri iki kirombe.”
Sibomana yavuze ko nubwo byagenze gutyo, abasore n’abakobwa bo muri ako gace bajya muri icyo kirombe by’amaburakindi ‘Gupara’ mu rwego rwo kwanga kujya kwiba cyangwa se gukora izindi ngeso mbi, bumva ko aho ngaho wenda ari bwo bari kurengera ubuzima bwabo, ariko n’ubundi bikarangira byose bishyize buzima mu kangaratete.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivumu,ICYIZIHIZA Alda, yabwiye IMIRASIRE TV ko kiriya kirombe cyafunzwe n’ubuyobozi kubera ko nta byangombwa byuzuye abagikoragamo bari bafite, ndetse bakaba barashyizeho ingamba zo kurinda ababa bashaka kwinjiramo nijoro, naho ibyo kuba hahabwa abashoramari bigenwa na Minisiteri, ati “Icyo kibazo cyasubizwa na Minisiteri ifite Ubucukuzi mu nshingano zayo, kuko ni bo bareba kampani yujuje ibisabwa ikabibaha ntabwo bireba ubuyobozi.”
Amakuru IMIRASIRE TV yamenye ni uko muri uriya mudugudu hari abasore bakoze agatsiko kitwa ‘Abajongo’ bitwikira ijoro bakajya gucukura amabuye y’agaciro ya Bereri birengagije ko bitemewe, gusa nyakwigendera we akaba atari ari muri ako gatsiko ahubwo yari yaje kwishakira amafaranga yo ku ruhande.
Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye IMIRASIRE TV ko akarere ka Rutsiro gafite ahantu henshi hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, harimo no mu murenge wa Kivumu, ariko bakora ubukangurambaga buri gihe mu baturage babereka ibibi byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati “Buri uko tugenda tubimenya, dufata abaturage tukabigisha, tukabereka ingaruka zo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, aho binabaye ngombwa tukanabahana, cyane rwose abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe turabafata tukabahana, rero tuzakomeza kubikora. Turashishikariza abaturage kuva muri ubwo bucukuzi butemewe kuko bamwe babiburiramo ubuzima, icya kabiri nta mutekano bitanga, ubikora wumva nawe urimo kwiba, ukaba wagiriramo ingaruka zikomeye. Rero amasomo yo kwigisha abaturage aracyakomeje.”
Ubwo twakubukaga aho ngaho, umurambo wa nyakwigendera wari ujyanwe mu bitaro bya Gisenyi biherereye mu karere ka Rubavu, no ku ruhande rw’umuryango we barimo kwitegura uburyo bwo kumushyingura.