Hagaragajwe impamvu umubare munini w’abangavu baterwa inda baziterwa n’inshuti n’abo bafitanye isano

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bugaragaza ko 57.1% by’abakobwa baterwa inda batarageza imyaka y’ubukure bazitewe n’abantu bafata nk’inshuti. Byongeye, 7% baziterwa n’abaturanyi babo, mu gihe 2% baziterwa n’abo bafitanye isano.

 

Ubushakashatsi bwerekana ko mu bangavu babajijwe, 470 bangana na 68% bari munsi y’imyaka 18 batewe inda kubera icyaha cyo gusambanya umwana. Abandi 50, bihwanye na 7%, batewe inda biturutse ku gufatwa ku ngufu, mu gihe 170 bangana na 25% bari hagati y’imyaka 18 na 19 batewe inda zitateganyijwe nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina ku bwumvikane n’inshuti zabo.

 

Ku bijyanye n’abatewe inda, abangavu 394 bihwanye na 57.1% bazitewe n’abo bafataga nk’inshuti zabo. Abagera kuri 136 bangana na 19.7% batewe inda n’abaturanyi babo, mu gihe 52 bihwanye na 7.5% bazitewe n’abantu batari bamenyeranye. Naho 20, bangana na 2.9%, batewe inda n’abo mu miryango yabo.

 

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yatangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ko mu mwaka wa 2024 habaruwe abangavu 22,454 batewe inda. Yabitangaje ubwo yasobanuraga ingamba Minisiteri ayoboye ifite mu gukumira impamvu zituma abangavu baterwa inda.

 

Uwimana yagaragaje ko kimwe mu bituma iyo mibare igaragara nk’iyiyongereye ari uko abakorewe ayo makosa batangiye kugira ubutwari bwo kubivuga, ndetse n’ababishinzwe bagakomeza kubishyira ahagaragara. Yagize ati: “Uyu mubare urahangayikishije, ariko bifitanye isano rikomeye n’ubukangurambaga bwakozwe. Hari igihe icyaha cyo gusambanya umwana cyagirwaga ibanga, hakabaho kugihishira, ariko ubu abantu bamenye ko hari amategeko abarengera, maze batinyuka kubivuga.”

Inkuru Wasoma:  Umuturage yahitanywe n’isasu rivuye muri Kongo

 

Minisitiri Uwimana yagaragaje zimwe mu mpamvu zituma habaho gusambanya abana, zirimo ubusinzi mu muryango, kubura umwanya wo gukurikirana no kuganira n’abana, ubuharike, gucana inyuma kw’abashakanye, kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire, kudashyira mu nshingano ababyeyi, ndetse n’amakimbirane yo mu miryango aterwa n’impamvu zitandukanye, bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bana.

 

Abadepite basabye ko imanza z’abaregwa gusambanya abangavu zijya ziburanishwa vuba, kugira ngo ubutabera butangwe ku gihe. Depite Kayigire Thérence yagaragaje ko hakenewe uburyo bwihutisha izi manza, kuko mu ngendo zitandukanye bagiriye hirya no hino mu gihugu, basanze hari aho umuntu yaburanishijwe hashize imyaka ibiri, ariko urubanza rutarasomwa.

 

Depite Mushimiyimana Lydia yasabye ko hashyirwamo imbaraga mu kwihutisha imanza z’abantu bakekwaho gusambanya abana, kugira ngo abifite muri gahunda babireke.

 

Raporo ya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2023-2024 igaragaza ko 69% by’abangavu baterwa inda batabona ubutabera, mu gihe 78% by’abaterwa inda bari mu mashuri bahita bayavamo nyuma yo kubyara.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka