Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, yatangaje ko ibihano byirirwa bisabirwa u Rwanda ntacyo byakemura ku kibazo cy’intambara imaze imyaka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo hakenewe gushaka umuti urambye binyuze mu biganiro.
Kuva umutwe wa M23 wubuye intwaro mu myaka itatu ishize, RDC yatangiye kuzenguruka amahanga iharabika u Rwanda ko rwayiteye rugamije kwiba umutungo kamere wayo, ariko u Rwanda rwabihakanye kenshi ko rutigeze rwohereza ingabo muri RDC, ndetse nta mabuye rwibayo kuko rwifitiye ibirombe mu bice bitandukanye by’igihugu byatangiye gucukurwa mu 1930.
Ubu intero ubutegetsi bwa RDC butera mu miryango mpuzamahanga no ku bihugu bikomeye byo mu Burengerazuba bw’Isi ni ugusabira u Rwanda ibihano mu nzego zitandukanye.
Mu kiganiro Perezida Denis Sassou-Nguesso yagiranye na France24 cyasohotse kuri uyu wa 16 Gashyantare 2025, umunyamakuru yamubajije niba ashyigikiye ko u Rwanda ruhabwa ibihano nk’uko RDC imaze imyaka ibisaba, amahanga abitera utwatsi.
Yagize ati “Mu bihe by’amakimbirane buri ruhande ruba rushaka gukurura rwishyira ariko kuri twe tubona icyiza ari uko ibiganiro bitangira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Umunyamakuru wumvaga ko icyo ashaka ari ukumva ko u Rwanda ruhanwa yasubiyemo ati “nta bihano bifashwe se?”
Perezida Sassou-Nguesso ati “Ibihano ntabwo byigeze bikemura ibibazo, icyiza kuri twe ni ugushakisha igisubizo nyakuri cy’ikibazo.”
Perezida Paul Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko nta muntu uzamukangisha ibihano kuko yahitamo guhangana n’ibihungabanya umutekano w’igihugu aho gutinya ibihano.
Ati “Ibihugu bimwe bifite uruhare muri iki kibazo, nk’Ababiligi n’Abadage bahoze ari Abakoloni, bari kudutera ubwoba bitwaje ibihano kuko ndi guharanira uburenganzira bwanjye. Barumva ko bantera ubwoba? Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y’ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro nkahangana n’ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.”
Perezida Sassou-Nguesso yahamije ko ibibazo bya Afurika bigomba gukemurwa n’abatuye umugabane, ndetse ko hadakenewe umuntu winjira mu kubashakira umuti w’ibibazo bo abirengagije.
Ati “Ntiwakwanga umusanzu w’inshuti n’abafatanyabikorwa ba Afurika ariko ab’ibanze ni Afurika. Twarabibonye muri Libya, abafatanyabikorwa bigijeyo Abanyafurika ariko byarangiye babonye ko ikibazo nka kiriya kitakemurwa hatabayemo uruhare rwa Afurika.”
Kugeza ubu Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yanangiye kuzaganira n’umutwe wa M23, nyamara kuva muri Mutarama 2025 umaze kwigarurira igice kinini cy’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, harimo n’Umujyi wa Goma hamwe n’ibice by’Intara y’Amajyepfo birimo umujyi wa Bukavu.