Akabariro ntikarimo: Dore ibintu 10 abagabo bakunda ku bagore

Mu bihugu bitandukanye, ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibintu abagabo benshi bakunda ku bagore haba ku bigaragara inyuma ndetse no ku mico n’imyitwarire. Ibi bishobora gutandukana bitewe n’imico y’aho umuntu akomoka, ariko hari ibyo abashakashatsi bemeranyijeho ko bikurura abagabo mu buryo rusange.

 

Amaso meza
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu ibihumbi bwerekanye ko abagabo benshi bakururwa n’amaso meza y’umugore. Ibi byagaragaye cyane mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 9,000 aho 40% bavuze ko aribyo bituma umugore agaragara neza.

Imiterere y’umubiri
Abagabo benshi bakunda abagore bateye neza ku buryo bibakurura. Ubushakashatsi bwerekanye ko 45% bakunda abagore bafite imiterere myiza naho 34% bagakururwa n’ababananutse.

 

Inseko nziza
Inseko ituje kandi yuje ubwuzu ni kimwe mu bintu abagabo bakunda ku bagore. Abagore bagaragaza inseko nziza bakundwa cyane kuko bigaragaza ko bishimye kandi bafite imico myiza.

 

Umutuzo n’ubwenge
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakunda abagore batuje, babana neza kandi bafite ubwenge bwo gufata ibyemezo byiza. Ibi byafashe amajwi 46% mu bushakashatsi, bigaragaza ko abagabo bashyira imbere imyitwarire myiza kuruta ubwiza bw’inyuma gusa.

 

Kwiyitaho no kugira isuku
Abagabo bakunda abagore bita ku isuku yabo, haba ku mubiri, mu myambarire ndetse no mu buryo bitwara mu buzima bwa buri munsi. Isuku ni ingenzi cyane kuko ituma umuntu agaragara neza kandi igatanga icyizere mu mubano.

 

Kwitwara nk’umugore mu myambarire
Abagabo benshi bakunda abagore bambara kigore, nk’inkweto ndende, amakanzu cyangwa amakariso meza. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo 50% babishyira imbere cyane, by’umwihariko ku bagore bakuze.

 

Imisatsi miremire kandi myiza
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo 58% bakunda abagore bafite imisatsi miremire kandi myiza. Ku bakunda imisatsi y’umwimerere, 53% bahisemo abagore bafite imisatsi y’umukara.

 

Uburere n’ubupfura
Abagore bafite imyitwarire myiza, bubaha abandi kandi bagira ikinyabupfura bakundwa cyane. Ibi bituma bagira amahirwe menshi yo gukundwa no kubakirwa urugo.

 

Kugira umutima mwiza no kwita ku bandi
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakunda abagore bagira umutima utabara, bafite impuhwe kandi bitaha abandi. Ibi bituma bababonamo abagore beza bashobora kwitaho umuryango.

 

Kuba umunyamurava no gukora
Umugore ufite akazi cyangwa ubushobozi bwo kwiteza imbere akundwa cyane n’abagabo. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo 60% bakunda abagore bafite icyo bakora, kuko bibaha icyizere cy’uko bazashobora kubana neza mu buzima.

 

Nubwo ibi ari bimwe mu byo abagabo benshi bakunda ku bagore, buri muntu agira ibyo yitaho byihariye. Gusa, kugira isuku, kuba inyangamugayo no kugira umutima mwiza ni ingenzi mu mibanire hagati y’abashakanye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka