Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, David Lappartient, yashimangiye ko nubwo hari amahanga akomeje gusiga icyasha u Rwanda, bitazarubuza kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare.
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 izabera mu Rwanda, kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025. Mu kiganiro Lappartient yagiranye n’itangazamakuru yagaragaje aho imyiteguro igeze.
Lappartient yahishuye ko ubwo yari mu Rwanda, bimwe mu byo yaganiriye na Perezida Paul Kagame harimo n’ibirebana n’umutekano wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kugaragaza ukuri kw’ibihari hatitawe ku bivugwa n’amahanga harimo no gufatira u Rwanda ibihano, yasobanuye ko akazi Ingabo z’u Rwanda ziri gukora ari ukurinda ubusugire bw’igihugu.
Yagize ati “Dore uko ibintu biteye tutagiye muri byinshi, ikiruraje ishinga ni ukwirinda ko abakoze Jenoside bakongera kugarura uwo mwuka ku mipaka y’u Rwanda.”
Uyu mugabo kandi yakomeje avuga ko nta kabuza imikino igomba kuba uko byagenda kose, ndetse nta gahunda ihari yo gutekereza ku handi yabera hagasimbura u Rwanda.
Ati “Kugeza uyu munsi, nta kintu na kimwe gihari kigaragaza ko tutazajya mu Rwanda. Ntabwo rwose twigeze dutekereza ku mahirwe ya kabiri, ntitubitekereza, ntituzanabitekereza. Icyo turi kureba ni amahirwe ya mbere, ari yo u Rwanda.”
Shampiyona y’Isi izabera i Kigali izakinwa iminsi umunani, aho izakinwamo ibyiciro 13 birimo abagabo, abagore n’abakiri bato.
Iyi izabimburirwa no gusiganwa n’ibihe ku bagabo n’abagore ahazaba harimo utuzamuko twa metero 680 mu bagabo na metero 460 mu bagore.
Gusiganwa n’ibihe ni byo bizakomeza gukinwa mu minsi ine ya mbere bisozwe ku wa Gatatu ubwo amakipe avanze abagabo n’abagore azaba asiganwa n’ibihe.
Mu byiciro hafi ya byose bizakinwa bizaba birimo kuzenguruka (Circuit) mu bice bya Kimihurura mu nzira y’ibilometero 15,1 aho abakinnyi bazajya bahanyura inshuro ziri hagati y’eshanu na 15 bitewe n’icyiciro bari gukina.

