M23 nyuma yo gufata Walikale harakurikiraho iki?

Ku wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe, umutwe wa M23 ni bwo wigaruriye Centre ya Walikale isanzwe ari umurwa mukuru wa Teritwari ya Walikale iri muri esheshatu zigize intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

 

Uyu mutwe wigaruriye kariya gace utarwanye, kuko wagiye kukageramo ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zikarimo zamaze guhunga zigana i Kisangani.

 

Kuki Walikale ari ingenzi?

Centre ya Walikale M23 yigaruriye, ni akandi gace k’ingenzi kafashwe mu mezi make ashize, nyuma y’uduce turimo nk’imijyi ya Sake, Goma, ikibuga cy’indege cya Kavumu, Bukavu na Kamanyola ziriya nyeshyamba zigaruriye hagati ya Mutarama na Gashyantare.

 

Ushaka kumva neza buryo ki Walikale ari ingenzi, ubishaka wanakwifashisha ikarita ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Centre ya Walikale isanzwe ari amasangano ahuza intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’intara ya Maniema iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwayo, cyo kimwe n’iyaTshopo iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.

 

Ibi bivuze ko Walikale-Centre iri mu nzira mbarwa (ushaka wanavuga ko ari na yo rukumbi) zihuza Kivu y’Amajyaruguru n’umijyi ya Kindu wo muri Maniema, unyuze muri Teritwari ya Puniya iri mu zigize iyi ntara, ndetse na Kisangani.

 

Iyi Centre kandi isanzwe ari amasangano y’imihanda minini irimo ujya i Masisi-Centre ndetse n’ujya i Bukavu; imijyi yombi igenzurwa na ziriya nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga.

 

Gufata Walikale kuri ubu bisobanuye ko M23 ishobora kurwana yerekeza mu mujyi wa Kisangani uherereye mu bilometero bibarirwa muri 300 uvuye Walikale; cyangwa ikarwana imanuka ijya Maniema.

 

M23 iri kwibanda  mu mihanda minini

Kuva M23 yafata uduce tw’ingenzi muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, kuri ubu urugamba irwana rurasa n’urukomeje kuyorohera ku buryo rushobora no kwihuta ku muvuduko wo hejuru.

 

Impamvu ni uko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC barwana risa n’iryacitse intege, nyuma yo gutakaza imijyi ya Goma na Bukavu Leta y’i Kinshasa yari yarashyizemo imbaraga hafi ya zose.

Ingabo za Leta kuri ubu zirarwana zihunga.

 

Nyuma y’ifatwa  ry’iriya mijyi kuri ubu M23 irasa n’iyibanda ku gufata imihanda minini izayifasha kwisanga mu mijyi  ikomeye nka Kisangani, ibyayiha amahirwe yo kuba yakabya inzozi zo gukomereza i Kinshasa mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Inkuru Wasoma:  Nangaa wa AFC/M23 yavuze ku biganiro byahuje Perezida Kagame na Tshisekedi

 

Uyu mutwe kuba wakomeza ugana i Kisangani birashoboka cyane, bijyanye no kuba umaze igihe ugaragaza uyu mujyi nk’uteje ikibazo. Impamvu ni uko Ingabo za Leta ziwifashisha zigaba ibitero by’indege z’intambara za Sukhoi-25 na drones za CH-4 mu kugaba ibitero ku birindiro bya M23 ndetse no ku baturage bo mu duce igenzura.

 

Kisangani kandi isanzwe ari umwe mu mijyi yo muri RDC ikorerwamo ubucuruzi bukomeye bw’amabuye y’agaciro, ibisobanura ko ari ingenzi cyane kuri Kinshasa.

 

Mu rugamba rw’amajyepfo ya Kivu, nyuma yo gufata umujyi wa Bukavu, M23 ikomeje kugota umujyi wa Uvira munini muri iyi ntara.

M23 yabanje kugota imisozi miremire kuva Bukavu werekeza ku muhanda wa RN2 ugana i Mwenga, ikindi yamaze kwigarurira  Kigarama nka kamwe mu duce duhanamiye Umujyi wa Uvira urinzwe n’Ingabo z’u Burundi zirwana zirinda umupaka w’igihugu cyazo.

 

Mu bigaragara, M23 kuba yaramaze kwihuza na Twirwaneho muri Fizi, bisobanura ko Uvira na yo iri mu mazi abira.

Ni mu gihe imitwe ya Maï-Maï yakabaye irwana kuri uriya mujyi bigaragara na yo ikomeje gusubiranamo, ndetse inyuzamo ikarasa ingabo za Leta ya Congo basanzwe bakorana.

 

Muri make nyuma ya Walikale-Centre, M23 wavuga ko kuri gahunda ihanze amaso imijyi ya Kisangani, Kindu, Uvira na Kalemie isanzwe ifatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Tanganyika.

 

Uyu mutwe uhanze amaso iyi mijyi, mu gihe ku rundi ruhande ibihugu nka Angola na Qatar bikomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo intambara ihagarare.

 

Nka Qatar yamaze gutumira M23 i Doha kugira ngo izahitabire ibiganiro bigamije gushyira iherezo kuri iriya ntambara imaze imyaka irenga itatu irwanamo n’Ingabo za Leta ya Kinshasa.

 

Ni ubutumire uyu mutwe wahawe, nyuma y’iminsi itatu ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi na bo bahuriye i Doha, mu nama yasize basabwe n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar ko imirwano yahagarara.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka