Atitaye kubamuca intege Ndayishimiye yatangaje umugambi wo Kurasa i Kigali

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko afite umugambi wo gutera u Rwanda akagera i Kigali, mu gihe Umujyi wa Bujumbura waba utewe.

 

Ndayishimiye yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na BBC Gahuzamiryango.

Iki gitangazamakuru cyasubiyemo amagambo ye avuga ko u Rwanda ruri gutegura gutera u Burundi rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara, avuga ko uwo mutwe nuramuka uteye i Bujumbura na we azahita atera i Kigali.

 

Ati: “Turabizi ko u Rwanda rurimo kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa Red- Tabara. Gusa twe turababwira ko nibaba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

 

Perezida Ndayishimiye yavuze ko afite amakuru yizewe y’uko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi, gusa avuga ko mu gihe byaba bibayeho intambara yakomera ngo kuko ishobora gukwira akarere kose.

 

Ati: “Igihugu cy’u Rwanda nta mahoro cyumva gifite kitarimo gushotorana. Kiramaze gushwana na Uganda, na Tanzania… ubu kiri mu ntambara muri Congo ari na ko gitegura kudutera”.

Yunzemo ati: “Ntituzemera kwicwa nk’inyamaswa nka kuriya barimo barabikorera abakongomani. Tuzarwana, Abarundi bariteguye”.

Ndayishimiye yavuze ibi mu gihe amaze iminsi ashoza intambara y’amagambo ku Rwanda.

Ni intambara uyu Perezida w’u Burundi yatangije muri Mutarama uyu mwaka, ubwo yari kumwe n’abadipolomate bahagagariye ibihugu bitandukanye mu Burundi.

Icyo gihe yumvikanye ashinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye, anateguza amahanga ko natagira icyo akora ngo ahagarike u Rwanda ashinja gutera Congo “intambara izaba iya rusange”.

 

Muri Gashyantare bwo ubwo Perezida w’u Burundi yari yasuye abaturage b’intara ya Kirundo, na bwo yatangaje ko ari gutegura kujya mu ntambara n’u Rwanda, asaba abaturage be kwitegura kuyirwana.

 

Yabwiye abo muri Komine Bugabira ati: “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’?”

Inkuru Wasoma:  RDC: Ingabo za Uganda zishe abarwanyi 242 b’umutwe wa CODECO mu minsi ibiri

 

Mu minsi ishize ubwo Perezida w’u Burundi ubwo yari yitabiriye amasengesho y’itorero ryitwa Eglise Vision de Jésus-Christ, yumvikanishije avuga ko u u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu cye, avuga ko n’ubwo rufite ingabo zikomeye izo afite zizirenze.

 

Ati: “Ibi barota ngo batera u Burundi njyewe mbifata nk’ibisanzwe. Narumvise bavuga ngo ingabo z’u Rwanda zirakomeye, nti iyo muba muzi nanjye ingabo mfite ba sha! Iyo baba bazi ingabo mfite! Bazimenye gute bataganira n’Imana ngo ibereke?”

 

Perezida w’u Burundi kandi yateguje u Rwanda ko nirutera igihugu cye ingabo zarwo zizaribwa n’amavubi.

Ati: “U Burundi bufite ingabo, iziboneka n’izitaboneka. U Burundi burarinzwe ndabibabwiye. Dufite ingabo. Iyo baba babona imbyo mbona. Imana ishobora kuvuga iti ‘mavubi, mugende mubarye’, amavubi akabarya.”

 

Ndayishimiye yavuze ibi nyuma yo gushinja u Rwanda kuba ari rwo ruri inyuma y’amabi arimo ubwicanyi bushingiye ku moko bumaze igihe bubera mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

U Rwanda biciye mu muvugizi wa Guverinoma rwavuze ko ibivugwa na Perezida w’u Burundi bitangaje, kuko akomeje kurushotora mu gihe inzego za gisirikare z’ibihugu byombi zikomeje guhura mu rwego rwo kurebera hamwe uko zarinda imipaka yabyo.

 

Ati: “Ibyo bivugwa biratangaje, kuko mu by’ukuri inzego za gisirikare n’umutekano zo mu Rwanda no mu Burundi zari zirimo zirahura kugira ngo ziganire ku buryo twarinda imipaka yacu dusangiye, binyanye n’ibintu birimo biraba mu burasirazuba bwa Congo”.

 

Uyu mugabo icyakora akomeje kuvuga amagambo arushotora, mu gihe Perezida Paul Kagame yaherukaga gutangaza ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warazambye wongere kuzahurwa.

 

Perezida Kagame yabitangaje mu gihe mu minsi ishize abakuriye inzego z’ubutasi z’u Rwanda no mu Burundi bahuriye i Kigali no mu Kirundo, mu rwego rwo gukemura amakimbirane ariho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka