Diyosezi Gatolika ya Gitega yo mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko hari abajura bitwikiriye ijoro, bayiba ukaristiya.

 

Mu itangazo iyi Diyosezi yasohoye yavuze ko buriya bujura bwahagaritse Misa yagombaga kuba igamije gusabira amahoro ibihugu byo mu karere.

Usibye ukaristiya zo mu bubiko butagatifu (tabernacle) bwa Paruwasi ya Karuzi, hanibwe ibikoresho byo mu kiriziya bisakaza amajwi (Sonorisation), nk’uko itangazo rukomeza ribisobanura.

 

Riti: “Kubera abagizi ba nabi baraye bamennye urugi rwa Kiliziya bakiba ibyuma bitanga amajwi mu rusengero, stablisateur ndetse nibindi byuma by’amajwi bagakomeza  bakagera mu bubiko butagatifu bakiba Taberinakuro na hostiya nini  ntagatifu dukoresha mu gihe dushengerera yezu, hafashwe ingamba yo kuba tuyifunze mu gihe dutegereje igisubizo cy’abadukuriye.”

 

Misa yo gusabira amahoro ibihugu byo mu karere yari iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Werurwe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.