Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana azize guhagarara k’umutima akaba yaguye nu Butaro Byitiriwe Umwami Faisal aho yutabwagaho n’abaganga.

 

Amakuru y’urupfu rwe yemewe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025.

 

Itangazo riragira riti: “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, bwana Alain Mukuralinda, akaba yitabye Imana aho yari arwariye ny Bitaro Byitiriwe Umwami Faisali (KFH) azize guhagarara k’umutima. Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”

 

Inkuru y’urupfu rwe ikomeje gutungura abantu benshi bumvise mu buryo bw’ikubagahu, ariko uburwayi bumuhitanye buratungurana nk’uko byemezwa n’impuguke mu buvuzi.

 

Mu kwezi k’Ukuboza 2021 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Alain Mukuralinda ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.

Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, aho yabaye Umushinjacyaha akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, umwanya yavuyeho mu 2015 ubwo yasezeraga by’igihe kitazwi mu bakozi ba Leta.

 

Uyu mugabo wavukiye i Kigali mu mwaka wa 1970, yari afite impamyabumenyi y’amategeko yakuye muri Kaminuza Gatolika I Louvain mu Bubiligi mu 1998.

 

Mukuralinda wamenyekanye cyane ku izona ry’ubuhanzi rua Alain Muku, yari asanzwe ari n’umuhanzi ndetse agafasha n’abandi.

 

Mu buhanzi bwe, Mukuralinda yamenyekanye ku ndirimbo Tsinda Batsinde ivuga ibigwi ikipe y’Igihugu y’Amavubi, Gloria ivuga ibya Noheli, Murekatete ivuga ku rukundo n’izindi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.