AFC/M23 yatangije ku mugaragaro Banki ya CADECO iheruka gushinga

Kuri uyu wa 07 Mata 2025, Nibwo Ubuyobozi bw’Ihuriro Alliance Fleuve Congo(AFC/M23) ribarizwamo imitwe ya M23 na Twirwaneho, ryatangaje ko ryashinze Banki ya CADECO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni nyuma yuko Leta y’i Kinshasa ifunze amabanki yahakoreraga.

 

Umuhuzabikorwa w’iri huriro ribarizwamo imitwe ya M23 na Twirwaneho, Corneille Nangaa, yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi agomba kuva ku butegetsi kuko “akomeje kuyobora nabi” Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gutangiza ku mugaragaro Banki ya CADECO M23 iheruka gushinga.

Corneille Nangaa agaragaza ko nyuma yuko Leta y’i Kinshasa ifunze amabanki byagize ingaruka mbi ku baturage

 

Corneille Nangaa, yagaragaje ko ibiza birimo umwuzure uheruka kwibasira Umujyi wa Kinshasa byatewe no kuba ubutegetsi bwa Tshisekedi butarigeze bwita ku bikorwaremezo by’igihugu ni mu gihe Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Congo, iherutse gutangaza ko abantu 33 ari bo byari bimaze kumenyekana ko bishwe n’uriya mwuzure wabaye mu mpera z’icyumweru gishize nkuko Kivu Morning Post ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Inkuru Wasoma:  Trump yagejeje ingengo y’imari y’igisirikare cya Amerika kuri miliyari 1000$

 

Nangaa yatangaje ko ubwo abarwanyi ba M23 bafataga imijyi ya Goma na Bukavu mu mezi abiri ashize, Leta y’i Kinshasa yafunze amabanki yahakoreraga igamije guhana abaturage ndetse ko icyemezo Leta y’i Kinshasa yafashe kigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu, kuko gituma abaturage bashakisha inzira zinyuranyije n’amategeko babonamo amafaranga, kikanahombya abacuruzi.

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka