Birashoboka ko urara wiseguye telefoni ukanayibyukiraho cyangwa amaso ukayahanga mudasobwa mu ruturuturu ugikanguka! Ariko se ni ngombwa kubanza amazi mbere ya byose nk’uko bamwe babivuga?
Amazi ni ikinyobwa cyiza kuri buri wese ndetse kigirira umumaro uhisemo kukinywa nk’umuco uhoraho, nyamara bamwe babyukira ku ikawa ishyushye, igikoma, imitobe n’ibindi bivangwamo amazi bakibeshya ko bayanyweye avanze n’ibindi.
Yego rwose usabwa kunywa amazi mbere ya byose hanyuma gahunda y’umunsi igatangira ubwo. Ariko se bireba buri wese cyangwa ni abantu runaka?
Igihe winjiye mu buriri ugasinzira, umubiri wawe urahumeka. Ni kwa kundi uzasanga ufite ibyuya, amashuka yatose, ibyo bijyana no gutakaza amazi mu mubiri.
Impyiko ebyiri z’umuntu ziherereye iburyo n’ibumoso mu rwicariro hirya y’amara manini. Zishinzwe gufatanya n’amara n’umwijima ndetse n’umutima gusohora imyanda mu mubiri no mu maraso, umurimo wabyo ugafashwa no kunywa amazi mu buryo bufatika kandi buhoraho.
Kunywa amazi aringaniye mbere yo kuryama na mbere yo kubyuka, bifasha mu gusohora imyanda mu mubiri no mu maraso, umubiri ugatangira umunsi umeze neza.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa amazi mbere yo gushyira ikintu mu nda mu gitondo bifasha umubiri gukora neza ku gipimo cya 30%, agafasha igogora gusohora ibisigazwa by’imyanda byasigaye mu gifu no kugabanya ibinure byinshi byo mu mubiri.
Si ibyo gusa kuko amazi agira uruhare runini mu mikorere myiza y’umubiri muri ibi bice tugiye kugarukaho:
Imikorere y’ubwonko:
Ubuke bw’amazi mu mubiri butera ubwonko gukora nabi ugereranyije n’uko bikwiye. Kunywa amazi nyuma yo kubyuka biringaniza umuvuduko w’amaraso mu bwonko, bikongera umutuzo mu muntu, rero mbere yo kwinjira mu mirimo ya buri munsi, ukibaduka mu buriri, ni byiza ko ubanza kunywa amazi.
Gufasha imikorere y’igogora
Nuhura n’abahanga mu bijyanye no kwita ku mubiri n’imirire, bazakubwira ko igifu kigereranywa n’isafuriya cyangwa uruganda. Ese bisa bite gutekera mu isafuriya inshuro zirenze imwe itozwa? Utetse ubugari burahiye, uteka ibirayi, cyangwa imboga mu isafuriya imwe, utabanje kuyoza! Iyo bikomeje gutyo mu gifu hahinduka nko mu kimoteri.
Amazi anyowe mbere ya byose byinjizwa mu nda, asohora ibyayirayemo, ibiribwa n’ibinyobwa bikurikira bikajya ahasa neza, bikarinda n’uburwayi bw’igifu n’izindi ndwara, cyangwa inzira yose y’igogora igaharurwa, ibyo wariye bikakugirira umumaro.
Ubuzima bw’uruhu:
Ntako bisa kubona uruhu rw’umuntu unywa amazi ahagije mu mubiri kuko ahorana itoto yaba mu maso n’ahandi.
Iyi ni inzira yo guhanagura utwanda twangiza uruhu ndetse no kuzibura utwenge twarwo.
Ntiwibagirwe ko birurinda ubushyuhe bukabije bwarutera gututubikana no kuzana ibiheri, cyangwa gusohora ibintu bimeze nk’amavuta mu mubiri n’impumuro mbi.
Nubwo abantu bashishikarizwa kunywa amazi ariko ingano ikenewe mu mubiri iracyari urujijo kuri bamwe.
Reka tuvuge ko utamenyereye kunywa amazi, uri kubyiga. Ikirahuri kimwe cyangwa bibiri birahagije ngo bifashe umubiri wawe, ukagenda wongera ingano yayo uko umenyera.
Gusa bitewe n’ibilo byawe, imyaka yawe, ubwoko bw’imyitozo ngororamubiri ukora, ingano y’amazi yatandukana.
Menya ko bikwiye kwegera muganga ukamenya imikorere y’umubiri wawe n’uburyo uteye kugira ngo agufashe kumenya amazi akenewe mu mubiri wawe. Gusa mbere ya byose, uwo uri we wese, kunywa amazi ubyutse mbere yo gufata irindi funguro cyangwa ikinyobwa bitera ubuzima bwiza.