Ibintu bitanu byafasha abagore kugabanya ububabare mu bihe by’imihango

Abagore bangana na 84,1% baribwa bikabije mu bihe by’imihango. Abangana na 43,1% bakaribwa buri gihe, naho 41% bakaribwa rimwe na rimwe mu gihe cy’imihango.

 

Si buri wese, ariko abagore benshi biyumva nabi mu bihe by’imihango bagatakaza ibyishimo mu buryo bubangamira n’ababari hafi.

Nk’uko bikunze kugarukwaho, ibyishimo by’igitsinagore binezeza ababareba ndetse kubura ibyishimo kwabo bikabagiraho ingaruka, gusa menya uko wagumana umunezero no mu gihe cy’imihango.

 

1.  Kunywa imiti igabanya uburibwe

Uzumva imyumvire y’abantu ihamya ko iyi miti inyobwa mu bihe by’imihango, hagabanywa uburibwe, igira ingaruka ku bagore igihe bagiye kwibaruka cyangwa ikabagira ingumba, bamwe bagahitamo kuribwa aho kuyinywa, ugasanga batakaje ibyishimo.

 

Iyo uganirije abaganga bavuga ko iyi miti igabanya uburibwe, igihe ikoreshejwe neza nta ngaruka igira ku myororokere.

Reka tuvuge ku miti ikunze gukoreshwa mu kugabanya uburibwe bw’imihango nka Ibuprofen na Naproxen. Iyi miti igabanya ikorwa ry’imisemburo yitwa prostaglandins itera ububabare no kuvuduka kw’amaraso, nk’uko urubuga rwa internet Healthline rubisobanura.

 

2.  Gushyira ikintu gishyushye ku gice kibabara

Gushyushya ku gice kikurya nk’ikiziba cy’inda cyangwa umugongo bifasha imitsi gukora neza bikagabanya uburibwe.

Aha twavuga nk’agatambaro wakojeje mu mazi ashyushye, icupa ririmo amazi ashyushye, koga amazi ashyushye, na byo bigabanya uburibwe muri ibi bihe bitorohera abagore.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 bwatangajwe n’urubuga Healthline bwerekanye ko ubushyuhe ku mubiri cyangwa imbere mu mubiri, bugabanya uburibwe nk’imiti ikoreshwa yo kwa muganga.

Inkuru Wasoma:  Impamvu ari ngombwa kunywa amazi ukibyuka

 

3.  Imirire ikwiye

Bitewe na vitamini zitandukanye ziba mu biribwa, ni ingenzi kumenya izagufasha kugabanya uburibwe bityo bikagufasha guhitamo indyo wakoresha.

Kurya ibiryo bikungahaye kuri Omega-3 fatty acids nk’amafi, amavuta ya elayo n’ubunyobwa bigabanya uburibwe. Tangawizi na yo inyowe mu cyayi ishobora kugabanya uburibwe bwangu, umuntu akagumana ibyishimo nk’ibisanzwe.

 

4.   Imyitozo ngororamubiri

Abantu benshi bazi ko kizira gukora imyitozo ngororamubiri mu gihe cy’imihango ariko baribeshya. Imyitozo yoroheje nka Yoga, kugenda n’amaguru byoroheje, bituma havuburwa umusemburo wa Endofins ugabanya uburibwe, bikaruhura n’umubiri ibyishimo bikagutaha.

 

5. Kugabanya ‘stress’

Ubwonko buteye mu buryo butangaje. Ushobora kwishyiramo kutamera neza ukamera nabi, wakwishyiramo ko warwaye, uburwayi bukaza, wahangayika bigakunda, ariko kandi wabirwanya ubuzima bugakomeza.

 

Wigeze kubona abantu bahuriye mu kibazo banganya n’ingaruka, ariko umwe akiha amahoro muri ibyo bihe akagumana ibyishimo? Bisa neza kutababazwa n’ibihe byahindutse utabigizemo uruhare.

 

Igihe ugabanya stress cyangwa umujagararo, ushobora kwinjiza umwuka mwinshi ugasohora muke, ariko utekereza ko ukwiye kwishima. Watekereza neza utuje, waganira n’abo ukunda na byo byongera ibyishimo.

 

Icyitonderwa: Birashoboka ko wagira uburibwe bukabije bitewe n’ubundi burwayi ufite bwihariye, mu gihe cy’imihango bukikuba, ariko wakwegera muganga akaguha inama ziruseho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka