Mgr Vincent Barugahare wa Diyosezi ya Ruhengeri yitabye Imana

Tariki ya 10 Mata 2025, Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yatangaje inkuru ibabaje y’urupfu rwa  Musenyeri Visenti Barugahare, umwe mu basaserdoti bari bakuze muri  Kiliziya y’u Rwanda, Yitabye Imana kuruyu wa Kane azize uburwayi,

 

Nk’uko byatangajwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Mgr Barugahare yashizemo umwuka mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali (King Faisal Hospital) biherereye i Kigali aho yari arwariye.

 

Itangazo ryagize riti”Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ibabajwe no kumenyesha Abepisikopi, Abasaserdoti, Abihayimana n’inshuti zose ko  Myr Visenti Barugahare, umusaseridoti w’iyo Diyosezi, yitabye Imana ku wa Kane, tariki ya 10 Mata 2025.

 

Mgr Vincent Barugahare yahawe isakaramentu ry’Ubusaserdoti mu mwaka wa 1975, aba umupadiri wa 247  mu Rwanda. Yari amaze imyaka 50 yiyeguriye Imana, abikora mu budacogora, mu bwitange n’urukundo rudasanzwe rwa Kiliziya n’abayoboke bayo.

Yagize uruhare rukomeye mu kwigisha no kurera abato, cyane cyane muri Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Yohani i Nkumba, aho bamwe mu banyeshuri bigishijwe na we bemeza ko yababereye nk’umubyeyi, inshuti n’umujyanama. Bemeza ko bamukesha byinshi bigiye ku ndangagaciro yaberetse.

 

Yavutse mu wi 1948  avukira  muri Paroisse ya Nyarurema, Centrale ya Kabale ubu ni muri Diyosezi ya Byumba,ahabwa ubupadiri taliki 29/6/1975.

Mgr Vincent Barugahare wa Diyosezi ya Ruhengeri yitabye Imana

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka