Ukraine yabwiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko kwemera kugabanya umubare w’ingabo zayo kugira ngo habeho ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya, byaba ari ukwishyira mu kangaratete.
Umuyobozi mu biro bya Perezida wa Ukraine, Pavlo Palisa, yavuze ko bitashoboka ko bagabanya umubare w’ingabo kubera ko hari igihugu runaka kibisabye.
Mu kiganiro yagiranye na Reuters yagize ati “Iki ni ikibazo cya Ukraine, nta muntu n’umwe, n’iyo bwaba u Burusiya, uzategeka Ukraine ubwoko bw’ingabo igomba kugira.”
Palisa ni umwe mu ntumwa za Ukraine zahuye n’abayobozi ba Amerika mu biganiro muri Arabie Saoudite mu kwezi gushize.
Yakomeje avuga ko kugira igisirikare cyiteguye byizeza umutekano i Kyiv ubwo u Burusiya bwakongera kugaba ibitero mu gihe amasezerano y’amahoro atarajyerwaho.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko ashaka ko umubare w’ingabo za Ukraine ugabanyuka ndetse anavuga ko Kyiv igomba kureka icyifuzo cyayo cyo kwinjira muri OTAN kandi ko Moscow igomba kugenzura Uturere tune twose Ukraine ivuga ko ari utwayo.
Ariko u Burusiya buvuga ko hakwiye gushyirwaho ingamba zikomeye mbere y’uko habaho agahenge k’imirwano. Mu biganiro byabereye muri Arabie Saoudite mpande zombi zemeranyije guhagarika ibitero ku bigo by’ingufu z’amashanyarazi, ariko kuva icyo gihe impande zombi zakomeje kwitana bamwana zishinjanya kurenga kuri ayo masezerano.