AU yemeje Perezida Gnassingbe nk’umuhuza mushya w’ u Rwanda na RDC

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 12 Mata, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wemeje ku mugaragaro Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Repubulika ya Togo, nk’umuhuza mushya mu biganiro byo gukemure amakimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

 

Icyemezo cy’Inteko rusange ya AU, cyemejwe ku wa Gatandatu, ngo kigaragaza intambwe nshya y’ingenzi mu bikorwa byo guhosha amakimbirane mu karere.

 

Nk’uko AU ibivuga, Komisiyo ishinzwe gutegura ingingo z’ingenzi zumvikanweho zizaganirwaho hagati y’abo bireba. Hazagenderwa ku byagezweho mu gihe cy’ubwunzi bwa Luanda na Nairobi.

Inkuru Wasoma:  M23 yaraye irasana na FARDC i Goma

 

Faure Gnassingbé asimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço, uherutse gufata icyemezo cyo kuva kuri izi nshingano z’umuhuza ubu watangiye kuyobora AU.

 

Izi mpinduka zije mu gihe gikomeye ku mbaraga ziri gushyirwa mu gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC, aho bigaragara ko ibitero byongeye kwiyongera biri kugabwa na FARDC/Wazalendo mu bice bigenzurwa na M23 bishobora gukoma mu nkokora uyu muhate w’ibiganiro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka