Gen Brice Clotaire Oligui Nguema uyoboye ubutegetsi bw’igisirikare bwari buyoboye Gabon mu nzibacyuho nyuma yo guhirika Ali Bongo ku wa 30 Kanama 2023, yatorewe kuba Perezida w’icyo gihugu.
Minisiteri y’Umutekano mu gihugu yatangaje ko ibyavuye mu matora by’agateganyo, byagaragaje ko Gen Nguema yatsinze agize amajwi 90.35%.
Mu Ugushyingo umwaka ushize, muri Gabon habaye referandumu yemeje ko abasirikare bashobora kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, mu gihe imyaka ya manda yashyizwe kuri irindwi yongerwa inshuro imwe, aho kuba itanu yongerwa igihe cyose.
Iyi referandumu kandi yasize mu Itegeko Nshinga rishya, hashyizwemo ingingo ibuza abantu bo mu muryango umwe muba bakurikirana ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Gen Oligui Nguema watorewe kuba Perezida mushya wa Gabon ni umusirikare mukuru, akaba umwana w’umwe mu bahoze ari abasirikare ku ngoma ya Omar Bongo, se wa Ali Bongo.
Uyu mugabo w’imyaka 50, yahoze mu basirikare ba hafi ba Omar Bongo kugeza ubwo yapfaga mu 2009. Ali Bongo amaze gusimbura se, yahise yohereza Oligui hanze kuba ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade ya Gabon muri Maroc nyuma amwimurira muri Sénégal.
RFI yatangaje ko Oligui yiyumvise nk’uwajugunywe n’ubutegetsi bushya ku buryo atari abyishimiye. Impamvu yashyizwe ku gatebe ni uko ngo Ali Bongo yashinjaga Oligui kuba mu bashatse guhirika ubutegetsi mu 2009.
Mu 2018 Bongo yagize ikibazo cyo kurwara aho yaturitse imitsi y’ubwonko bizwi nka stroke, biba ngombwa ko Oligui wari ufite ipeti rya Colonel icyo gihe, agarurwa mu gihugu agahabwa kuyobora Urwego rw’Iperereza mu Ishami ry’Igisirikare rishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.
Hashize amezi atandatu yahise ahabwa kuyobora Umutwe w’Abasirikare bashinzwe kurinda Perezida, ari na wo yari akiyoboye kugeza ahiritse Bongo ku butegetsi.
Yize ibya gisirikare mu Ishuri rya Girisikare ryo muri Maroc rizwi nka Académie Royale Militaire de Meknès.
Ubwo igisirikare cyatangazaga ko cyahiritse Bongo mu 2023, cyatangaje ko cyabikoze ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru kuko atari agishoboye kuyobora igihugu.