Polisi yo muri Komine Rugombo mu Ntara ya Cibitoke yatangaje ko yabonye imirambo y’abantu babiri bambaye impuzankano z’igisirikare cy’u Burundi yaratangiye kwangirika bahita bayishyingura hadakozwe isuzuma ngo bamenye umwirondoro wabo n’icyabahitanye.
Iyi mirambo yabonetse ku 10 Mata 2025 yasanzwe yarashyizwe mu ihema mu Mudugudu wa Rusiga uri mu bilometero bine uvuye mu Mujyi wa Cibitoke.
Abaturage bahatuye babibonye bavuze ko iyo mirambo ishobora kuba yari imaze iminsi myinshi ihajugunywe.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko iyo mirambo ishobora kuba ari iy’urubyiruko rw’Imbonerakure rwari rwaroherejwe gufasha ingabo z’u Burundi ziri kurwana ku ruhande rwa FARDC mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
SOS Media Burundi yatangaje ko bishoboka ko abo bikekwa ko ari abasirikare bashobora kuba barishwe bageze mu Burundi bashinjwa gutoroka urugamba cyangwa guhunga intambara irimo kubera mu Burasirazuba bwa RDC hagati ya FARDC na M23.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD bavuga ko ibyo biri guterwa n’igitutu cyashyizwe ku rubyiruko kugira ngo rujye mu ntambara, ndetse ko hari bamwe barimo guhunga u Burundi bajya muri RDC cyangwa mu Rwanda banyuze ku mipaka itemewe hafi y’Umugezi wa Rusizi.
Umukuru wa Polisi muri Komine Rugombo yemeye ko iyo mirambo yabonetse, ariko ko yahise ishyingurwa hatabanje gupimwa ngo hamenyekane icyabishe ngo hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage.
Icyo cyemezo cyateye impungenge n’ibibazo byinshi mu baturage bibaza impamvu Polisi yihutiye gushyingura iyo mirambo hataranamenyekana ba nyirayo.
Hari bamwe mu baturage batangiye gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye harimo na bamwe mu bayoboke b’ishyaka CDD-FDD riri ku butegetsi.
Ibi bibaye mu gihe hari benshi batumva impamvu ingabo z’u Burundi zagiye mu ntambara yo muri RDC barwanya M23, aho bamwe mu bayoboke ba CNDD-FDD bavuga ko iri kugwamo Abarundi benshi barwanira inyungu z’umuntu ku giti cye.