Kavumu:M23 yahiciye Abawazalendo 300

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aravuga ko inyeshyamba za M23 zigenzura  umujyi wa Kavumu n’ikibuga cy’indege cyaho, nyuma y’imirwano ikomeye yabaye ku Cyumweru gishize, ubwo inyeshyamba za Wazalendo zageragezaga kugaba ibitero muri ako gace.

 

Nk’uko bitangazwa na sosiyete sivile ikorera muri ako gace, abantu barindwi (7) barimo abaturage batanu (5) n’abandi babiri bivugwa ko ari abarwanyi, bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iyo mirwano. Abandi bantu 13 barakomerekeye muri ibyo bitero, ubu barimo kwitabwaho n’ibigo nderabuzima byo muri Kavumu.

 

 

Gusa andi makuru aturuka mu bacitse ku icumu no mu bayobozi bo ku rwego rw’uturere, aravuga ko umubare w’abarwanyi ba Wazalendo bishwe ushobora kuba urenga 300, nubwo ayo makuru ataremezwa n’inzego zigenga. Aba Wazalendo ngo bahuye n’ubukana bukomeye bw’ingabo za M23 zari ziteguye bihagije ndetse zinashyigikiwe n’ibikoresho bikomeye by’intambara.

Inkuru Wasoma:  Amerika yakuye ibikoresho by’ikoranabuhanga mu byo yazamuriye imisoro

 

Amakuru dukesha urubuga mediacongo.net aravuga ko nyuma yo gutsindwa muri iyo mirwano, inyeshyamba za Wazalendo zahisemo guhungira muri Parike y’Igihugu ya Kahuzi-Biega, aho bivugwa ko bari kwisuganyirizayo, bemeza ko bazagaruka bafite imbaraga nshya.

 

Kugeza ubu mu mujyi wa Kavumu haragaragara ituze, ariko harinzwe cyane n’ingabo za M23, zongerewe umubare w’abasirikare n’ibikoresho, nk’uko bigaragara mu mafoto n’amakuru atangazwa n’abaturage baho.

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka