Ingabo za SADC M23 yasabye kuva i Goma zizanyura mu Rwanda zitaha

Ingabo z’Umuryango wa SADC umutwe wa M23 uheruka gusaba kuva ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zizataha ziciye ku butaka bw’u Rwanda.

 

Ingingo y’uko izi ngabo zigomba guca mu Rwanda zitaha yaganiriwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu nama yahuje abagaba bakuru b’Ingabo zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi bifite ingabo muri Congo.

 

SADC ifite mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo ziri mu butumwa bwiswe SAMIDRC kuva mu Ukuboza 2023.

Kuva icyo gihe kugeza muri Mutarama uyu mwaka izo ngabo zafatanyaga n’iza Congo Kinshasa mu ntambara zirwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

 

Icyakora kuva M23 yigarurira umujyi wa Goma ziriya ngabo zabuze uko ziwusohokamo, kuko zamaze kuwugoterwamo.

M23 mu itangazo yasohoye ku Cyumweru tariki ya 13, yasabye SADC gucyura ingabo zayo by’ako kanya, nyuma yo kuzishinja kugira uruhare mu bitero ihuriro ry’ingabo za Leta y’i Kinshasa zagabye i Goma mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata; n’ubwo yo ibihakana.

Inkuru Wasoma:  Ibikubiye mu itangazo AFC/M23 yasohoye ishinja ingabo za SADC kuyigabaho ibitero i Goma

 

Ni mu gihe uyu mutwe n’uriya muryango baherukaga kwemeranya ko ingabo za SAMIDRC zigomba kuva i Goma zikoresheje indege; ariko habanje gusanwa ikibuga cy’indege cyo muri uyu mujyi.

 

SAMIDRC mu itangazo yasohoye nyuma y’inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo zayo, yavuze ko gucyura ziriya ngabo hifashishijwe ikibuga cy’indege byatinza iriya gahunda.

 

Iryo tangazo kandi rivuga ko ziriya ngabo zigomba gutaha ziciye ku butaka bw’u Rwanda ndetse ko umuryango wa SADC ugomba kugirana ibiganiro na rwo kugira ngo ruzorohereze ziriya ngabo gutaha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka