Ingabo zari ziri mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira ya Congo zishobora gutaha zinyuze mu Rwanda nyuma y’aho zinaniwe kumvikana n’ihuriro AFC/M23.
Tariki ya 28 Werurwe 2025, abahagarariye umuryango SADC na AFC/M23 bahuriye mu biganiro byabereye Goma, bemeranya ko bazafatanya mu gutegura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo zizakinyureho zitaha.
Nk’uko bigaragara mu masezerano impande zombi zashyizeho umukono, AFC/M23 yari yemereye ingabo za SADC gutahana intwaro zazo, ariko zigasiga iz’igisirikare cya RDC, gusa bisa n’aho umwuka utakiri mwiza.
Urubuga Defence Web rwatangaje ko tariki ya 11 Mata, Umugaba Mukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi; ibihugu bifite ingabo mu burasirazuba bwa RDC, bahuriye mu nama i Dar es Salaam.
Gen. Rudzani Maphwanya, Gen. Jacob Mukunda, Gen. Paul Phiri ndetse n’umuyobozi w’urwego rwa SADC rushinzwe politiki, ingabo n’umutekano, Prof. Kula Theletsane, bagaragaje ko bitewe n’uko gufungura ikibuga cy’indege cya Goma byatinze, izi ngabo zizataha zikoresheje inzira y’umuhanda.
Prof. Theletsane witabiriye ibiganiro byahuje SADC na AFC/M23, n’aba bagaba bakuru, bemeranyije ko amahitamo ari uko izi ngabo zizanyura mu muhanda wa Goma-Rubavu, zikomereze mu karere ka Chato muri Tanzania.
Bagaragaje ko mbere yo gushyira mu bikorwa iyi gahunda, ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa SADC bizaganira n’u Rwanda, birusabe inzira y’izi ngabo.
Mu ijoro rya tariki ya 11 rishyira iya 12 Mata, ingabo za RDC, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’imitwe ya Wazalendo byagabwe ibitero mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma birimo Mugunga, Kyeshero na Lac Vert.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ingabo za SADC zashyigikiye ibi bitero, asobanura ko byari bigamije gufata umujyi wa Goma. Yaboneyeho gusaba izi ngabo kuva mu burasirazuba bwa Goma bwangu.